Amakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Kundwa Doriane yagarutse ku muco wo gukuna no gukeba abakobwa imyanya y’ibanga

Kundwa Doriane wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2015 yagarutse ku muco gakondo wo gukuna no gukeba imwe mu myanya  y’ibanga y’abakobwa dore ko hari ibihugu bimwe na bimwe bikigira uyu muco.

Ubwo yari i Toronto mu Murwa wa Ontario, Kundwa Doriane yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Tap Mag gikorera muri Canada, iki kiri mu binyamakuru  byandika ku byamamare byo muri Afurika. aha Doriane  yagarutse birambuye ku rugendo rwe nyuma yo kuba Nyampinga w’u Rwanda n’ ubuzima abayeho muri Canada.

Miss Kundwa Doriane yabajijwe byinshi ku ikamba yahawe n’ubuzima bw’igihugu cye cy’amavuko aho yavuze ko ‘akumbuye mu buryo bukomeye inshuti n’umuryango yasize mu Rwanda’.

Muri iki kiganiro Doriane yagiranye na Tap Mag ,yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyakataje mu guteza imbere umwana w’umukobwa biciye mu kumuha ubumenyi bumufasha kwiteza imbere no kwifatira ibyemezo no guhangana n’ibibazo byose bizitira abagore mu rugendo rw’ubuzima.

Miss Kundwa ariko yashimangiye ko hakiri urugendo rurerure. Yagize ati “Nubwo mu gihugu cyanjye u Rwanda hafashwe ingamba zikomeye mu guteza imbere umukobwa, haracyari ibibazo mu bihugu bya Afurika. Urugero, mu bihugu byinshi abakobwa baracyabuzwa kujya mu ishuri, babuzwa amahirwe mu bucuruzi, hari n’ibindi bibazo mu ngeri zinyuranye.”

Yongeyeho ko umwana w’umukobwa muri Afurika agifite ibibazo bikomeye bimubuza umudendezo mu buzima bwe aho usanga mu miryango myinshi abakobwa bashyingirwa ku gahato abandi bagacibwa imwe mu myanya ku gitsina nk’umuco gakondo mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati “Turacyafite ibihugu bica abakobwa imyanya imwe y’igitsina nk’umuco[female genital mutilation], hari abashyingirwa ku ngufu bataruzuza imyaka y’ubukure, abenshi bava mu ishuri imburagihe ugereranyije n’abahungu. Ibi ni ibibazo byugarije abakobwa tugomba kuvuga.”

Yongeraho ati “Mfite ishema ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kudaheza abakobwa mu burezi no kuborohereza kubona amahirwe abafasha kwiteza imbere nk’uburyo bwiza leta yafashe bubarinda ibibazo.”

Kundwa Doriane ngo akumbuye kumva abanyarwa bavuga i Kinyarwanda

Bimwe mu bigize ikiganiro Miss Kundwa Doriane yagiranye na Tap Mag. Aha Kundwa Doriane twamwise DK [Doriane Kundwa]

TAP: Nubwo udakeneye kwibwira abayobozi bacu ariko ibwire abagukurikiye.

Doriane:  Mbere ya byose murakoze cyane kuri iki kiganiro. Nitwa  Doriane Kundwa. Nturuka mu gihugu gito muri Afurika y’iburasirazuba mu gihugu cy’U Rwanda nkaba narabonye umugisha wo kuba Miss Rwanda wa 2015.

TAP:  Watubwira aho usigaye uba ubu ndetse nicyo uri kuhakora?

DK: Umwaka ushize , nagiye muri Canada aho nsigaye ntuye  , nkorera kandi ndiga. Muri uyu mwaka  aho ndi kumwe n’ umuryango w’abanyarwanda baba muri Canada , bantoreye kuba umuyobozi w’ungirije  wungirije w’ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda ruba muri Canada ryitwa International Rwanda Youth for Development [IRYD].

Ikindi kandi  ubu ngiye gutangiza  business nkeya zishobora guhuza Abanyarwanda n’abanya-Canada byimbitse. Gusa nkumbuye inshuti zanye n’umuryango wanjye .

Doriane ngo arabasuhuza

TAP: Nyakubahwa ni iki ukumbuye mu Rwanda cyane nyuma yuko uri hano muri Canada?

DK: Nkumbuye  kubona mu Rwanda buri wese avuga Ikinyarwanda  kubera ko hano haba igihe nibagiwe nkavugisha cyangwa ngasubiza mu Kinyarwanda. Gusa nanone nakwishimira ko nabonye inshuti hano muri Canda.

TAP:  Wabonye umugisha! ni iki uri gupanga gukora  muri iyi myaka itanu iri imbere  ni iyihe ntego ufite?

DK:  Imyaka 5 uhereye none, nzasubira inyuma ndebe niba nariteje imbere ku giti cyanjye ndetse n’ubunyamwuga mu muryango Nyarwanda ndetse no muri Canada.

Ikindaje inshinga ni Imana, Business n’ubumenyi. Imana kubera ko ntacyo nageraho tutari kumwe , Business kubera nshaka guhanga imirimo  n’ubumenyi kubera ko nibwo buguha ubushobozi muri byose uba uhisemo gukora.

Mu myaka Itanu iri imbere nzagerageza gushishikariza  urubyiruko rw’U Rwanda  aho ruri hose ku Isi  kwihangira imirimo  kandi bagakurikira intego yabo. haba imikino amashuri n’ibindi bifitemo impano.

TAP: Ni abahe bantu batatu batumye uba uwo uri we ?

DK:  Hari abantu barenga batatu bamfashije mu buzima bwanjye, harimo ababyeyi banjye  bagize uruhare runini mu kuba ndiho kandi babanye nanjye igihe cyose. abandi ni inshuti.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger