AmakuruImyidagaduro

Miss Hertage 2016 Mutoni Jane yagiye gutura muri US-America(Amafoto)

Miss Mutoni Jane wegukanye ikamba rya Miss Hertage mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016 ari kubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’America aho yagiye gukomereza ubuzima.

Miss Jane Mutoni yerekeje muri America nyuma y’umwaka urenga yari amaze akorera mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aho yabarizwaga mu itsinda ryasomaga amakuru mu Cyongereza.

Amakuru ahari avuga ko yagiye mu ntangiro z’Ukwakira 2022 aho ahamya ko yagiye gushakishirizayo ubuzima.

Ubwo yari mu Kiganiro na Igihe yahamije aya makuru ko ubu ari kubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’America aho yagiye gushakira ubuzima ndetse ko arimo gutekereza uko yakomeza gukora itangazamakuru biramutse bikunze.

Ati“Ubu ndi kubarizwa muri Amerika, nagiye gushakishayo ubuzima. Ndacyagerageza ngo ndebe ko nakomeza iby’itangazamakuru ariko sindabimenya neza.”

Mutoni avuga ko yasize asezeye muri RBA yari amazemo umwaka urengaho amezi make.

Ku bijyanye n’amasomo yari atararangiza muri Mount Kenya University, Mutoni yavuze ko amasomo make yari asigaje ari kuyakurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Miss Mutoni Jane wari asanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’Umuco yambitswe muri Miss Rwanda 2016, yagizwe Igisonga cya Mbere cya Miss Heritage Global Pageant 2016-2017 mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais yahigitse bose atahana iri kamba.

Irushanwa rya Miss Heritage Global Pageant yitabiriye ryahuje abakobwa bo ku migabane itandukanye baturuka mu bihugu birenga 28, ibirori nyamukuru byo gutora Nyampinga byabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2017, bibera ahitwa Gallagher Estate, i Midrand, Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger