Amakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Elsa yashyizwe mu cyiciro gifite amahirwe yo gutorwamo uwa mbere.

Miss Elsa niwe uhagarariye u Rwanda mu marushanwa yo guhatanira ikamba eya nyampinga wisi.Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017 Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World 2017  bakaba bashyizwe mu byiciro bizifashishwa mu gutoranya abafite ubumenyi  bakaba banari  mu bazaba bafite amahirwe yo gutorwamo uwa mbere.

Miss Iradukunda Elsa yashyizwe mu itsinda rya 14, u Rwanda ruri kumwe n’ibindi bihugu bya Poland, Sweden, Seychelles, Venezuela ndetse na Montenegro.

Iri rushanwa riri kubera mu gihugu cy’ubushinwa rimaze ibyumweru bibiri ritangiye

Banyampinga bose bagomba gutorwamo umwe uzahagararira isi bahageze ku ya 20 Ukwakira 2017.Bakorewe ibirori byo kubakira banatemberezwa mu mujyi itandukanye igize igihugu cy’u Bushinwa banasobanurirwa umurage n’amateka wiki gihugu.

Abakobwa bose bari kubarizwa muri Huangshan (Yellow Mountain) mu Burasirazuba bw’u Bushinwa.

Abashinzwe iri rushanwa babicishije kuri  Facebook y’iri rushanwa baravuga ko binjiye mu cyiciro cyo gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa biciye mu gikorwa cyitwa ‘Head to Head Challenge’.

aba bakobwa bose  130 bagabanyijwe mu matsinda 19.Buri tsinda rigizwe n’abakobwa batandatu aho buri wese azajya ahangana na mugenzi we imbona nkubone mu gusuzuma ufite ubuhanga mu gusubiza.

Nyuma y’aho abagize  akanama nkemurampaka bazajya bicara barebe urusha abandi gusubiza neza.

Abakobwa bahagarariye ibihugu byabo
Aya niyo matsinda bashyizwemo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger