Amakuru ashushyeImyidagaduroUmuco

Miss Burundi 2017 yahawe imodoka itariyo yari guhabwa biteza impagarara

Mu ijoro ryo kuwa 22 nyakanga 2017,  Nikuze Annie Bernice yambitswe ikamba rya nyampinga w’Uburundi , mu bihembo yahawe harimo n’imodoka gusa igikomeje guteza inkeke ni ukuba yarahawe imodoka itariyo yari guhabwa. Abategura igikorwa bavuze ko byatewe n’impamvu yo kubura ubushobozi.

Ibi birori byo gutanga ikamba kuri nyampinga mushya w’Uburundi byabereye muri Arena Club mu mujyi wa Bujumbura. N’ibirori byari byitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abatuye iki gihugu.

Mu bihembo Nyampinga w’iki gihugu yahawe harimo Toyota Vitz n’itike y’indege yo gutemberera muri kimwe mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, nyuma yo guhabwa iyi modoka byateje ikibazo abari bari aho kuko bari biteze ko umukobwa urahiga abandi akaba nyampinga w’Uburundi araza guhembwa imodoka yo mu bwoko bwa  Allioni.

Nyuma yaya marushanwa iki kibazo cyagarutsweho cyane mu bitangazamakuru bikorera muriki gihugu maze umwe mu bateguye  iki gikorwa witwa André Hakizimana avuga ko babuze ubushobozi bagahitamo gushaka imodoka ihendutse kandi izajya ikoresha essence nkeya.

Ati” Ku munota wa nyuma harabari baratwemereye ubuterankunga baza kwisubiraho , byatumye dushaka ubundi buryo twakoresha maze kubera ubushobozi duhitamo gutanga igihembo cy’imodoka ya Toyota Vitz. Kandi nziko iri gukora neza ntakibazo ifite kugeza ubu.”

André Hakizimana, umwe bategura igikorwa cya Miss Burundi , wanasobanuye impamvu batanze imodoka itandukanye n’iyari guhembwa nyampinga w’iki gihugu

Miss Nikuze Annie Bernice yagaragiwe n’ibisonga bibiri, icya mbere ni Arlette Akimana wari uhagarariye Intara ya Karusi mu gihe igisonga cya kabiri cyabaye umukobwa witwa Monia Gateka wari waserukiye Intara ya Cankuzo.

Ibi bisonga nabyo  byahawe  ibihembo kuko Igisonga cya mbere cyahembwe 1 ,500 ,000 FBu n’itike y’indege [yo gutembere muri kimwe mu bihugu bya EAC] ndetse n’igisonga cya kabiri cyahembwe 1, 000, 000 FBu kongeraho itike y’indege yo gutembere muri Afurika y’Uburasirazuba.

Miss Nikuze Annie Bernice n’ibisonga bye basimbuye Ange Bernice Ingabire n’ibisonga bye Monna Walda Keza[igisonga cya mbere]   na Ornella Gahimbare [igisonga cya kabiri].

Miss Burundi
Miss Nikuze Annie Bernice yambikwa ikamba
Ikiniga n’amarira byari byose ahabwa igihembo
Miss Burundi
Ba nyampinga ba 2016 bari kumwe n’abuyu mwaka wa 207

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger