AmakuruImyidagaduro

Minisitiri w’urubyiruko yasuye abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yasuye abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 aho bari mu mwiherero w’iminsi 14  uri kubera muri hoteli ya Golden Tulip i Nyamata  mukarere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba.

“icyemezo ufashe uyu munsi nicyo kigena icyo uzaba cyo ejo hawe hazaza” Min Rosemary Mbabazi

Minisitiri Rosemary Mbabazi yaganiriye aba bakobwa ku ngingo zitandukanye anababwira uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu ndetse anabashishikariza gukora cyane kuko igihugu kibakeneye cyane  mu kwesa imihigo yacyo. Minisitiri yaboneyeho  no kubibutsa ko “umwanzuro ufashe  uyu munsi ariwo ugena ejo hawe hazaza.”  Ni mu biganiro yagiranye nabo ibyinshi byibanze kuruhare rwabo mukubaka iguhugu cyababyaye nkaba nyampinga babereye u Rwanda .

Minisitiri Rosemary Mbabazi yageze aho asangira amafunguro n’abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018

Aba bakobwa uko ari makumyabiri (20) bibukijwe ko inama zitandukanye zirimo  gutinyuka ,kwerekana ko  bashoboye,Guterekereza cyane,Kubyaza umusaruro amahirwe iguhu kibaha. Ibi bikaba byabafasha gufatanya n’abaturarwanda mu kuzamura iterambere ry’igihugu cyabo.

Ifoto y’urwibutso banyampinga bafashe nyuma y’ikiganiro Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi (Hagati) yagiranye nabo.
Banyampinga bari bishimiye kwakira umushyitsi wabo.

Aba bakobwa uko ari makumyabiri (20) nibo bazatoranywamo umwe uzahambwa ikamba rya Miss Rwanda 2018. Biteganyijwe ko bazava muri uyu mwiherero  bahita berekeza mubirori byo gutoranya  utsindiye iri kamba rya Miss Rwanda 2018  ndetse n’ibisonga bye, ibi biteganyijwe ku italiki ya 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger