AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri w’Ubucuruzi w’u Bufaransa ategerejwe mu Rwanda

Franck Riester, Minisitiri w’Ubucuruzi n’amahanga no kubaka ubukungu mu Bufaransa  ategerejwe  i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe aho azaba aje gushimangiramo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu bukungu.

Franck Riester w’imyaka 47 yitezwe kugera mu Rwanda ku wa Kabiri taliki ya 26 Ukwakira 2021, biteganyijwe ko azaba agaragiwe n’itsinda ry’abahagarariye ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari byo mu Bufaransa.

Byitejwe ko itsinda ry’ abashoramari rizaba riherekeje Minisitiri Franck Riester rizaba rije kuganira n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma hamwe na bagenzi babo bahagarariye urwego rw’abikorera mu Rwanda.

Mubo biteganyijwe ko bazagirana ibiganiro harimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) Habyarimana Béata, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Dr. Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA) Claver Gatete, na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) Ingabire Musoni Paula.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré yemereye itangazamakuru ko urwo ruzinduko rwitezwe ku wa Kabiri ndetse yemeza ko rugamije guteza imbere no gushyigiira umubano mu by’ubukungu hagatiy’ibihugu byombi.

Gusa ntiyashatse kwemeza niba hari amasezerano ateganyijwe gusinywa muri urwo ruzinduko rubansirizwa n’urundi rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa akaba ashinzwe n’u Burayi Jean-Yves Le Drian uraba uri i Kigali kuri uyu wa Mbere talikin ya 25 Ukwakira.

Minisitiri Jean-Yves Le Drian we araba yitabiriye Inama ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) itegura Inama mpuzamahanga ihuza EU na AU iteganyijwe muri Gashyantare 2022.

U Rwanda n’u Bufarasa bimaze gutera intambwe ishimishije mu kuvugurura umubano nyuma y’ubushake bwa Politiki bwagaragajwe na Guverinoma zombi zirangajwe imbere n’Abakuru b’Ibihugu.

Muri Gicurasi uyu mwaka Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuye u Rwanda, akaba yaremeye uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akanifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko abayikoze bacyihishe mu Bufaransa bazagezwa imbere y’ubutabera bidatinze.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Franck Riester ruje rukurikiye urwo yagiriye mu gihugu cya Tanzania muri iki cyumweru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger