Amakuru ashushyePolitiki

Minisitiri wo muri Koreya yagereranije Perezida Donald Trump n’imbwa

Mu ijambo Donald Trump aherutse kuvugira mu nama ya LONI yavuze ko agiye guhangana na Iran ndetse na Koreya Ruguru, iri jambo ryatumye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru  arya karungu maze avuga ko we yarifashe nko kumoka.

Ibi byose byatangiye ubwo Trump yitabiraga inama ye ya mbere muri  LONI, akaza gufata ijambo avuga ko agiye guhangana n’ibihugu bitandukanye bikora ibitwaro bya kirimbuzi ku isonga ashyiraho Iran na Koreya ya Ruguru.

Perezida Donald  Trump yavuze ko ibihugu nka Iran  ndetse n’ibindi bikora ibitwaro bya kirimbuzi bifite ibibazo, yavuze agiye guhangana bubi na bwiza n’ibi bihugu, ndetse ko agiye  kugirira nabi cyane igihugu cya Koreya ya Ruguru mu gihe biraza kuba bibaye ngomba ko agitera ndetse mu gihe kitisubiyeho ku mugambi wacyo wo gukomeza gukora ibitwaro bya kirimbuzi n’iby’ubumara.

Muri iri jambo yavuze kuri uyu wa kabiri tariki 19 Nzeri 2017, Perezida Donald Trump yari yashimangiye ko agiye gusenya burundu Koreya ya Ruguru akayihindura amateka.

Ati”Niba abanyakuri benshi  bataganjije abarozi  bake, ikibi kizahabwa intebe kicare gitimaze. Amerika ifite ubushobozi buhambaye gusa na none ntago dushaka guhubuka. Igihe tuzaba dusigaranye igitamo rimwe ngo turwaneho Isi n’utundi duce tuyigize, tuzahitamo gusenya burundu Koreya ya Ruguru yabaye indiri yo gucura ibitwaro bya kirimbuzi.”

Perezida wa Koreya Kim Jong yari yirinze kugira icyo avuga gusa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa w’iki gihugu “Ri Yong-ho” ,  kuri uyu munsi yaje kuvuga ko atumva uburyo Donald Trump ashobora kubagendaho ndetse agakomeza gushoza intambara kandi na Amerika hari bimwe mu bitwaro ifite.

Nk’uko Theguardian ibitangaza ngo mu magambo ye,  Ri Yong-ho yaje gutangaza ko iri jambo rya Donald Trump yarifashe nko kumoka kw’ imbwa ndetse atanarihaye agaciro kuko ntako rikwiriye.

Ri Yong-ho ati”Ibyo Donald Trump yavuze njye numvaga bimeze neza nko kumoka kw’imbwa, niba yumva azasenyesha urwo rusaku rwe rumeze nk’urwimbwa namubwira ko ibyo ari ibiroto by’imbwa. Indoto ziri tungo ziba ziciriritse cyane rwose nakomeze arote namubwira iki.”

Donald Trump utajya aripfana ntacyo aratangaza kuri aka gasuguro, gusa ashobora kuba agiye gutangiza intambara y’amagambo.

Image result for
Perezida wa Amerika Donald Trump

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger