AmakuruPolitiki

Minisitiri w’intebe yabwiye Tshisekedi ko DR Congo izagira amahoro mu gihe yatera u Rwanda ikarwiyomekaho

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, yasabwe n’Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa RD Congo, Adolphe Muzito gukusanya imbaraga zose za gisirikare bagatera u Rwanda bivuye inyuma.

Bwana Muzito, yashimagije ijambo rya Perezida Felix Tshisekedi aherutse kuvugira mu Nteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, ari naho yamusabye ko yategura ingabo zikagaba igitero simusiga k’u Rwanda.

Mu nama rusange ya UN, Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwinjiye mu gihugu cye muri Werurwe, ndetse rufasha inyeshyamba za M23.

Félix Antoine Tshisekedi yavuze ko we afite ubushake bw’amahoro kimwe n’abaturage b’igihugu cye, ariko hakaba hari abaturanyi bamwe bishimiye mu kubatera no gufasha imitwe y’iterabwoba.

Yagize ati “Urugero ni u Rwanda, kuri ubu rwarenze ku mategeko ya UN, n’amasezerano ashyiraho Africa yunze Ubumwe, nta bwo rwarongeye, uretse kwenderanya kuri Congo, ingabo zarwo muri Werurwe (2022) zikinjira muri Congo, rwanafashe ibice muri Kivu ya Ruguru bikozwe n’umutwe witerabwoba, witwaje intwaro wa M23, rwahaye ibikoresho by’intambara, n’abantu bo kurwana.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Adolphe Muzito uri mubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, kuri uyu wa kane, tariki ya 22 Nzeri 2022, yavuze ko igihe kigeze ngo Congo ireke kuririra amahanga ku bushotoranyi bw’u Rwanda.

Yavuze ko amagambo Tshisekedi yavugiye i New York ari meza cyane ariko batagomba kugarukira kurega u Rwanda ku muryango Mpuzamahanga kuko utabaho.

Yeruye ko ku bigendanye n’u Rwanda bagomba gukora ibintu uko babishaka batarindiriye ubushake bw’abandi.

Ati “Iherezo ryacu ntirishingiye ku mahanga. Byongeye kandi, ntabwo UN ibaho. Ni umuryango w’abantu bahari ku bw’inyungu zabo bwite. Natwe rero tugomba kurengera inyungu zacu.”

Yakomeje avuga ko n’igihe Perezida Tshisekedi yashiraga amanga avuga amagambo akomeye ku Rwanda abayobozi bakomeye ku Isi batamuteye akanyabugabo.

Ati “Yavuze n’ijwi rirenga ni ikintu cyo gushima, ariko ntibihagije. Agomba kwitegura intambara.”

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo baherutse guhurira i New York baganira ku bibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo n’uko byakemuka mu maguru mashya.

Adolphe Muzito yasabye Congo gufata u Rwanda ikarwiyomekaho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger