AmakuruPolitiki

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda yakiriye umubiri wa Jenerali(RTD) Gatsinzi Marcel

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2023, ku Kibuga cy’ Indege cya Kanombe Minisitiri w’ Ingabo z’u Rwanda Jenerali Majoro Murasira Albert ari kumwe n’ Abasirikari bakuru ba RDF n’ Umuryango wa Nyakwigendera bakiriye umubiri wa Jenerali(RTD) Gatsinzi Marcel waherukaga kwitaba Imana ku wa 06/ Werurwe/2023 mu gihugu cy’ Ububiligi.

Jenerali(RTD) Gatsinzi Marcel yavutse ku wa 09 Mutarama 1948, avukira i Kigali mu Rwanda. Yari akuriye urwego rw’ Abasirikari bagiye mu zabukuru.

Yize Ikilatini na Siyansi muri Koreji ya Mutagatifu Andereya. Yabaye Minisitiri w’ Ingabo mu Rwanda kuva 2002 kugeza 2010 maze ahita aba Minisitiri ushinzwe gucyura Impunzi kuva 2010 kugeza 2013 agiye mu Kiruhuko k’ Izabukuru.

Nyakwigendera Jenerali(RTD) Gatsinzi Marcel yari umwe mu basirikari 5 b’ u Rwanda bagize ipeti rya Jenerali ryuzuye(Full General) ndetse ni nawe musirikari w’ u Rwanda wambaye ipeti rya Jenerali ryuzuye bwa mbere kuko yarihawe 2004.

Abandi bafite ipeti rya Jenerali ryuzuye ni Jenerali Kabarebe James, Jenerali Ibingira Fred, Jenerali Nyamvumba Patrick na Jenerali Kazura Jean Bosco.

Jenerali(RTD) Gatsinzi Marcel yagiye mu zabukuru amaze imyaka 45 Ari umusirikari w’ Ingabo z’ Igihugu cy’ u Rwanda kuko yabanje gukorera igisirikari cyahoze kitwa FAR(Ex-FAR) bivuga ngo Force Armées Rwandaise atarihuza na RPA(Rwanda Patriotic Army) yaje guhinduka RDF(Rwanda Defense Force).

Kugeza ubu ntabwo haratangazwa igihe azashyingurirwa n’ aho azashyingurwa. Imana imuhe iruhuko ridashira!

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira, abasirikare bakuru ba RDF n’umuryango wa nyakwigendera bagiye kwakira umubiri we ku kibuga cy’indege

Yanditswe na UGIRASHEbUJA CYIZA Prudence

Twitter
WhatsApp
FbMessenger