AmakuruImikino

Minisitiri wa Siporo m’Ubufaransa ari mu Rwanda m’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu

Minisitiri w’ubufaransa Madamu Laura Flessel Colovic  ari  muruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda  yatangiye  kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Gashyantare 2018. Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, aho  ibimugenza birimo  gutangiza imikino nyafurika yo gusiganwa ku magare mu rwego rw’abagore n’ibindi bitandukanye.

Madamu Laura Flessel na mugenzi we w’u Rwanda Madamu Julienne Uwacu

Uyu mutegarugori mu biganiro yagiranye  na mugenzi we w’u Rwanda Madamu Julienne Uwacu byibanze cyane ku iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda, ku mikino y’abare n’abategarugori ndetse na Siporo mu mashuri. Madamu Flessel yabaye minisitiri wa Siporo ubwo Perezida Emmanuel Macron yari abaye umuyobozi  w’igihugu cy’ubufaransa.

Madamu Laura Flessel bimwe mubyamugenzaga harimo gutangiza champiyon y’abari n’abategarugori mu mukino w’amagare

Uyu munsi yakurikiye Champiyona nyafurika mu mukino wo gusiganwa ku magare iri kubera hano mu Rwanda. Iyi mikino yatangiye taliki ya 14 Gashyantare uyu mwaka. Ku munsi wo kuwa gatanu yasuye Urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi, Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Abicishije kuru Twitter ye Madamu Laura Flessel yagize icyo avuga kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

 

Madamu Laura Flessel wubatse izina rikomeye mu mikino Olempike, kuri ubu  arubatse afite umwana umwe w’umukobwa. Laura  yabaye umukinnyi ukomeye mu mikino yo kurwanisha inkota, dore ko  afite imidari 5 mu mikino Olempike muri uyu mukino wo kurwanisha inkota, harimo imidari 2 ya Zahabu.

Laura ufite imidari itanu mu mukino ya olempike harimo ibiri ya zahabu yatwaye mu mwaka 1996, uwa Silver yatwaye mun mwaka 2004, indi ibiri ya Bronze yatwaye 2000 na 2004

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger