AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Minisitiri Gatabazi yamaganye imisifurire yaranze umukino wa Kiyovu na Musanze FC

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yamaganye imisifurire yaranze umukino wahuje Kiyovu Sports na Musanze FC, ashimangira ko iyi kipe yo mu majyaruguru itabaniwe n’abasifuzi.

Ejo ku wa Gatandatu Kiyovu Sports yari yakiriye Musanze FC kuri Stade Amahoro i Remera, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona.

Igitego cyo ku munota wa 65 w’umukino cyatsinzwe na rutahizamu Bigirimana Abedi ni cyo cyafashije Kiyovu Sports y’umutoza Haringingo Francis kwegukana amanota atatu y’uyu mukino.

Minisitiri Gatabazi yifashishije agace gato k’amashusho y’uriya mukino, yagaragaje ko Kiyovu Sports itakabaye ihabwa kiriya gitego kuko uriya rutahizamu w’Umurundi yari yaraririye izamu mu buryo bugaragarira buri wese.

Yabajije FERWAFA ati: “Harya ubu igitego nk’iki na cyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye, cyangwa ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse?”

Minisitiri Gatabazi yakomeje asaba mugenzi we wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju na Minisiteri ayoboye kugerageza kuba abanyakuri, yungamo ko “nibitaba ibyo Football ntaho yaba igana.”

Mu mashusho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize kuri Twitter biragaragara ko mbere y’uko Kiyovu Sports itsinda igitego umukinnyi wayo yabanje kurekura umupira wakuwemo n’umunyezamu wa Musanze, mbere yo kugarukira Abedi wahise awusonga mu izamu.

Ugendeye ku mashusho biragara ko uyu rutahizamu umupira wamugarukiye n’ubundi bigaragara ko yamaze kurarira.

FERWAFA ibinyujije kuri Twitter, yasubije Minisitiri Gatabazi ko “Komisiyo y’imisifurire mu bushishozi bwayo ni yo igena ko umusifuzi yafashe icyemezo kidakwiriye. Icyo gihe hafatwa ibyemezo hashingiwe ku byo amategeko ateganya.”

Iri shyirahamwe ryunzemo ko amategeko ya FERWAFA areba abanyamuryango bose adahengamiye ku ruhande rumwe cyangwa urundi.

Umukino wa Kiyovu Sports na Musanze FC si wo wonyine wanenzwe imisifurire, kuko n’uwo Rayon Sports yatsinzemo Etoile de l’Est igitego 1-0 abasifuzi banenzwe kwitwara nabi.

Ni nyuma y’ibyemezo byo kwima penaliti amakipe yombi umusifuzi yafashe, hanyuma bikageza n’aho Rayon Sports ikora isimbuza ritemewe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger