AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yagize icyo avuga ku ifungurwa ry’imipaka nyuma y’imyka 2 ifunze

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ku gikorwa cyo gufungura imipaka yo ku butaka hagati y’u Rwanda n’ibihugu bihanye imbibi na rwo.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 4 Werurwe, yafashe imyanzuro itandukanye irimo no gufungura imipaka yo ku butaka yari imaze imyaka isaga ibiri ifunze kubera icyorezo cya Covid-19.

Iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku itariki 7 Werurwe. Itangazo ry’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri ryavuze ko abagenzi binjira ku mipaka yo ku butaka, bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 mu gihe bibaye ngombwa mbere yo kwinjira mu Gihugu.

Imipaka yo ku butaka yari ifunguye ni ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyakora iruhuza n’u Burundi, Tanzania na Uganda yo yari igifunze.

Nk’ihuza u Rwanda n’u Burundi, imaze imyaka hafi irindwi ifunze nyuma y’umubano wajemo agatotsi guhera mu 2015. Iyo ku ruhande rwa Uganda nayo byari uko guhera mu 2019.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye Ijwi rya Amerika ati “Imipaka yo mu kirere yarafunguwe ariko iyo ku butaka ku ruhande rwa Uganda, Tanzania n’u Burundi ntabwo yari yagafungutse.”

“Aho abaturage bari bemerewe kugenda ni ku ruhande rwa Congo, ubu icyavuzwe ni urujya n’uruza rw’abaturage hagati y’u Rwanda, Uganda, Tanzania n’u Burundi na Congo. Imipaka ku Rwanda yemewe n’amategeko irafungutse haba kugenda cyangwa kuza.”

Icyakora, Minisitiri Gatabazi yaburiye abaturage bashobora kunyura mu nzira zitemewe n’amategeko, avuga ko bibujijwe kandi uzafatwa azabihanirwa.

Yongeyeho ko gufungurwa kw’imipaka bivuze urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. Ati “Imipaka izafungurwa ku bantu no ku bicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.”

Nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka, bisaba imikoranire n’ibindi bihugu bihana imbibi kugira ngo byorohere abaturage.

Nko ku mupaka wa Gatuna wafunguwe mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ntabwo urujya n’uruza rwahise rutangira kuko hari ibyo ibihugu byombi byari bikiganiraho ku ngamba zo guhangana n’icyorezi cya Covid-19.

Minisitiri Gatabazi yagize ati “Iyo tuvuze ko dufunguye imipaka biba bivuze ko n’ibindi bihugu biba bifite uko bikorana n’abashinzwe serivisi z’abinjira n’abasohoka ndetse na serivisi z’ububanyi n’amahanga.”

Yongeyeho ati “Kuba hari icyemezo cyo gufungura imipaka ni kimwe ariko kuba hari ibindi bihugu na byo bifite uko bitegura gahunda zabyo, uko byakira abaje babigana bizarebwaho hagati ya za Minisiteri zishinzwe ububanyi n’amahanga na Minisiteri z’ubuzima”.

Mu bindi inama y’abaminisitiri iherutse kwemeza ni uko ibikorwa byinshi bizakomeza gukora amasaha 24 kuri 24, aho kujya bifungwa Saa sita z’ijoro nk’uko byari bisanzwe. Ibikorwa bitemerewe gukora amasaha yose birimo ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo na konseri, utubari, ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe, aho bizajya bifungwa Saa munani z’ijoro.

Minisitiri Gatabazi yabwiye RBA ko abaturage bagomba gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 zashyizweho, bakangukira kwikingiza byuzuye.

Ati “Abantu bose bikingije urukingo rwa kabiri bakaba bararengeje amezi atatu, abo ntibari bwemererwe kujya muri za serivisi tuvuga. Ntabwo bari bwemererwe kujya mu rusengero, mu Misa, mu bukwe, mu materaniro kuko bagomba gushaka urwo rukingo rwa gatatu kandi barahari n’inkingo zirahari.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger