AmakuruAmakuru ashushye

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye iby’indwara itarizwi yibasiye abakobwa ku mashuri

Indwara itazwi yari imaze iminsi ivugwa mu mashuri abiri yisumbuye y’abakobwa mu Rwanda , mu bigo by’amashuri bya Rambura mu burengerazuba na NEGA mu burasirazuba,  minisiteri y’ubuzima yayisobaunye, ivuga ko ari iy’imitekerereze.

Iyi ndwara yaciye igikuba mu gihugu buri wese yibaza ibyayo hari naribatangiye kuyita indwara y’amayobera   kubera ukuntu abayirwaye babaga bameze/bagenda  mu mashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga bamwe bari batangiye kuvuga ko ari amarozi, amashitani n’ibindi ….,.

Abaganga bo mu bitaro byegereye aya mashuri yibasiwe n’iyi ndwara  bari barananiwe kumenya ubu burwayi burangwa no kubabara mu mavi kugeza aho uyi rwaye adashobora kwigenza.

Minisiteri y’Ubuzima ntacyo yari itangaza kuri iyi ndwara yashobeye benshi , gusa Dr Jean Damascène Iyamuremye, umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri minisiteri y’ubuzima, aganira na BBC  yemeza ko bamenye iyi ndwara.

Hiyambajwe inzobere, zirimo iz’ibibazo by’imitekerereze ari nazo zivuga ko zamenye ubu burwayi nyuma y’isuzuma.

 “Dukurikije ibimenyetso twabonye, turemeza ko ari icyo bita ‘mass hysteria’, aho umuntu agira ikibazo cyo mu mutwe ariko akagaragaraza ibimenyetso byo ku mubiri.”

“Rero sinabura guhamya ko iyo ndwara ishamikiye ku ihungabana twasanze Abanyarwanda hafi 30% bagendana, biriya turimo tubona bisa naho ari ingaruka z’iryo guhangabana rimaze igihe aribyo bita ‘complex trauma’  “.

Iyi ndwara iri ku mashuri abiri atandukanyijwe n’ibirometero birenga 200, abayigaho bakaba batandukanye mu buryo bunyuranye.

Dr Iyamuremye we avuga ko hari ikintu gifatanyije aba banyeshuri abantu batarabona ariko bo bashobora guhererekanya.

“Hari ibyo abantu batamenyereye nk’ibyo bita ‘télépathie’, ni ugusangira ibyiyumviro n’umutnu mutari kumwe”.

Iyi ndwara yibasiye ab’igitsina gore kuko ngo ari bo bakunze gukorwaho cyane n’ibibazo by’ihungabana. Dr Iyamuremye avuga ko atari iy’abakobwa gusa kuko ngo ubusanzwe mu bantu 10 bayirwara umwe aba ari umugabo.

banyeshuri bagera kuri 45 bayirwaye ubu bari kuvurirwa mu bitaro aho bakurikiranwa n’inzobere. Nta bantu bemerewe kubageraho uretse aba bari kubavura kuko ngo kugerwaho n’abantu benshi bibongerera uburwayi.

 

Dr Jean Damascène Iyamuremye, umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri minisiteri y’ubuzima
Twitter
WhatsApp
FbMessenger