AmakuruImikino

MINICOM yakubise ishoka ibikorwa byose by’imikino y’amahirwe (Betting) ku mikino yo mu Rwanda

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda (MINICOM), yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byose by’imikino y’amahirwe birimo kwamamaza no gutega ku mikino yo mu Rwanda bibujijwe ku butaka bw’u Rwanda.

MINICOM yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubiganiraho na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).

Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, rivuga ko “kwamamaza no gutega ku marushanwa y’imikino ibera mu Rwanda bibujijwe guhera ubu” ndetse icyo cyemezo kigahita gishyirwa mu bikorwa kugeza igihe abazitanga bazabimenyesherezwa.

Icyemezo cyo guhagarika Betting cyafashwe nyuma y’amakuru yari amaze igihe avuga ko hari amakipe asigaye agurisha imikino (Match fixing), cyane muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. MINICOM yavuze ko igomba gufata ikindi cyemezo nyuma yo gusuzuma ibivugwa muri iri gurisha ry’imikino.

Mu Rwanda hamaze kugera ibigo by’inshi bitanga serivise zitandukanye z’imikino ya mahirwe izwi nka Betting aho usanga hari benshi bamaze kuba imbata yabyo ariho birirwa bahamarira amafaranga yabo, gusa nanone hari n’abandi batsindira amafaranga menshi ashobora kuba yabahindurira ubuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger