AmakuruUburezi

MINEDUC yashyizeho gahunda nshya y’amashuri mu gihe cya CHOGM

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM, amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafunga.

Itangazo MINEDUC yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kamena, rivuga ko ibyo byatekerejweho mu rwego rwo kwirinda ko iyi nama yabangamira ingendo z’abanyeshuri n’abarimu babo.



Rikomeza rivuga ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga kuva ku wa 20 kugeza 26 Kamena, ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu ku banyeshuri bakurikira integanyanyigisho y’u Rwanda bikazatangira ku wa 27 Kamena mu gihugu hose.

Abanyeshuri biga bataha mu Mujyi wa Kigali bazakomeza gusubiramo amasomo bari mu ngo z’iwabo mu gihe abiga bacumbikiwe bazaguma mu bigo byabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger