AmakuruUrukundo

Miley Cyrus yasezeranye na Liam bari bamaranye imyaka 10 mu rukundo (+AMAFOTO)

Liam Hemsworth icyamamare muri Cinema ya Hollywood yambitse impeta Milley Cyrus bemeranya kubana akaramata nyuma y’ibihe bigoye banyuzemo mu rukundo, dore ko bagiye batandukana kenshi bagasubirana.

Nyuma y’amafoto yagiye asakara kumbuga nkoranyambaga y’aba bombi hakibazwa ibyayo kuri ubu Moley Cyrus abicishije kurubuga rwa Instagram yemeje aya makuru y’ubukwe bwabo  agira atai “Nyuma y’imyaka 10.” Ubona ko yashimangiye ko ubu bagiye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Bwa mbere aba bombi bahuriye muri  filimi ‘The Last Song’ mu mwaka wa 2009 kuva icyo gihe batangiye gukundana, ndetse baza kwemeranya kubana mu mwaka wa 2012 gusa ntibyakunda dore ko bahise  batandukana mu mwaka wakurikiyeho.

Bwa mbere batandukana biri mu byakoze kuri Miley Cyrus cyane, dore ko yageze igije cyo kwiheba bikomeye, atangira kuvugwaho kwambara ubusa ndetse indirimbo ye “Wrecking Ball” bivugwa ko yayandikiye uyu musore Liam Hemsworth .

Amakuru aturuka mu nshuti z’aba bombi za hafi yemeza ko  Miley Cyrus na Liam Hemsworth bakoze ubukwe ku cyumweru taliki ya 23 Ukuboza uyu mwaka wa 2018. Ni umuhango witabiriwe n’abantu bacye bo  mu miryango yabo ya hafi gusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger