AmakuruImikino

Messi yahishuye umukinnyi umwe rukumbi yigeze gusaba umwambaro

Lionel Messi usanzwe akinira Paris Saint-Germain ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentina, La Albiceleste, yahishuye ko umukinnyi umwe rukumbi yigeze gusaba umwambaro mu mateka ye ari Zinedine Zidane wahoze akinira Real Madrid.

Ibi Messi usanzwe azwiho gusabwa imyambaro n’abenshi mu bakinnyi b’amakipe aba yahuye na yo yabitangaje ubwo yaganiraga na The Sun.

Ati: “Ntabwo ndi umukinnyi wo gusaba umwambaro. Nigeze kubikora rimwe nywusaba Zidane. Guti (wahoze akinira Real Madrid) yigeze kuwunsaba, yawunsabye twakiniye Camp Nou ndetse n’igihe twari twakiniye ku kibuga cyabo (Santiago Bernabeu). Yawunsabye mu mikino yombi.”

Yongeyeho ati: “Ntabwo njya nsaba Jersey. Iyo hari Umunya-Argentine unsabye ko tuwugurana, ndabikora. N’iyo atari Umunya-Argentine hakaba undi ubinsabye na bwo ndabyemera. Iyo ntawubinsabye, ntawe mbisaba.”

Lionel Messi kuri ubu ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bafatwa nk’abibihe byose isi yagize mu mateka yayo. Magingo aya amaze gutsinda ibitego birenga 700 muri Kariyeri ye.

Ku myaka 34 y’amavuko, Messi ni na we mukinnyi wenyine umaze gutwara Ballon d’Or esheshatu mu mateka y’isi, aho arusha imwe kizigenza Cristiano Ronaldo kuri ubu ukinira Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Kuri Messi kandi ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo gutwara Ballon d’Or ya 2021 izatangwa mu mpera z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger