AmakuruUtuntu Nutundi

Menya ubwoko bw’abagabo batera akabariro neza kurusha abandi ku Isi, dore uburyo bushya bakoresha

Abagabo bamwe na bamwe banengwa n’abagore babo ku ngongo yo gutera akabariro, ibi bikaba binashobora kuba intandaro yo gucana inyuma cyangwa se gutandukana ntibakomeze kubana.

Ubushakashatsi bwakozwe ku miryango 1300 ibana, bugaragaza ko abagabo bafasha abagore babo imirimo yo mu rugo ari bo batera akabariro neza kandi kenshi.

Ubu bushakashatsi buvuga ko umugabo ufasha umugore we gukora imwe mu mirimo yo mu rugo irimo nko guteka no koza ibikoresho byo mu rugo cyangwa kumesa bari kumwe n’abagore babo bakora neza kandi kenshi imibonano mpuzabitsina inogeye abagore babo.

Umushakashatsi Dr Matt Johnson avuga ko kubana hafi y’uwo mwashakanye mugafatanya imirimo yo mu rugo bitera akanyamuneza n’ibiganiro bishimisha umugore bityo igihe cyo gutera akabariro akaba yiteguye kandi nawe abishaka.

Ubushakashatsi ku bufatanye bw’abagabo n’abagore mu gukora imirimo yo mu rugo nk’uburyo bwiza bwo kunoza imibonano mpuzabitsina buje buvuguruza ubwabubanjirije bwavugaga ko abagabo bakora imirimo yo mu rugo bakora nabi kandi gakeya imibonano mpuzabitsina nk’uko byanditswe mu gitabo cyiswe “imibereho y’umuryango” mu gihugu cy’Ububiligi.

Umushakashatsi Dr Matt Johnson wo muri kaminuza ya Alberta akaba n’umuhanga mu by’imibanire y’abashakanye, avuga ko aho yabereye atigeze abona umugabo wapfuye n’umugore gukora imirimo yo mu rugo.

Dr Matt agira ati, “Nta na rimwe, nta n’ikigereranyo runaka cy’imirimo abagabo bafashamo abagore babo byigeze biteza impagarara hagati yabo, cyakora hari ibihugu bimwe na bimwe bifite imico itandukanye bishobora kubaho ariko ibyiza byigaragaza ni uko abagabo bafasha abagore babo mu mirimo yo mu rugo bagira ibihe byiza mu buriri n’abagore babo”.

Ibyiza byo gutera akabariro kubera gukuyakuya umugore igihe umufasha imirimo byigaragaza cyane mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika kurusha mu Bubiligi kuko ngo bitewe n’imigenzo ya kera mu muco wabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger