AmakuruUtuntu Nutundi

Menya uburyo 11 bwihariye wakoresha wivura imiburu yo mu bwanwa, mu nsya no mu ncakwaha

Imiburu cyangwa ibiheri biza nyuma yo kogoshwa ni ikibazo gihangayikisha abantu bose muri rusange, ikunze kuza nyuma y’iminsi micye umuntu yogoshwe cyangwa yiyogoshe bwaba ubwanwa, umusatsi, insya cyangwa incakwaha.

Gusa abo bikunze kuzahaza cyane ni abagabo mu bwanwa dore ko uruhu rwo ku itama rudakomeye nk’urwo ku mutwe.

Ibiheri byo mu bwanwa hari n’igihe biba binini bikazamo mikorobi bityo kubivura bikaba ingorabahizi.

Hano twaguteguriye ibyo ushobora gukora binyuranye wowe ubwawe maze ugatandukana burundu no kugira ibiheri nyuma yo kwiyogoshesha.

1. Apple Cider Vinegar

Iyi si vinegar isanzwe imwe isa n’amazi, ahubwo ni vinegar iba ijya gusa n’umuhondo ikaba ikorwa muri pome. Iyi vinegar irwanya kubyimbirwa ikanica mikorobi zitera ubwandu aho bogoshe.

Uko bikorwa

Winika ipamba muri apple cider vinegar noneho ugasigiriza buhoro buhoro ahogoshwe. Urabireka bikumiraho nyuma ugakaraba n’amazi ashyushye. Ubikora byibuze inshuro 3 ku munsi kugeza aho wogoshe hamaze kumera.

Gusa niba ufite uruhu rworohereye wavangamo utuzi.

2. Gukandisha amazi akonje

Mu gihe wumva nyuma yo kukogosha uri kokera ahogoshwe, ubu buryo buzagufasha kutababara ndetse binakurinde kuzana imiburu.

Uko bikorwa

Inika agatambaro mu mazi akonje cyane (ubonye amazi ya balafu byarushaho kuba byiza). Rambika ako gatambaro gakonje ahogoshwe, bimareho iminota hagati ya 10 na 15. Ubikore inshuro nyinshi ku munsi.

3. Aspirin

N’ubusanzwe iki kinini cyakorewe kurwanya kubyimbirwa no kuribwa kimwe no kugira umuriro. Iki kinini wanagikoresha mu kurwanya imiburu.

Uko bikorwa

Shyira ibinini bibiri bya aspirin 500mg mu mazi yuzuye ikiyiko, y’akazuyazi. Nibimara kuyengeramo icyo gipondo ugisige ahogoshwe bimareho iminota 10. Nyuma ukarabe n’amazi y’akazuyazi.

Gusa niba ugira uruhu rworohereye ubu buryo ntuzabukoreshe.

4. Ubuki

Ubuki buzwiho kuvura indwara z’uruhu zinyuranye nk’ibishishi, no kugira uruhu rwumaganye. Bunarwanya indwara zinyuranye ziterwa na bagiteri. Nabwo rero bwagufasha kurwanya imiburu.

Uko bikorwa

Siga ubuki bw’umwimerere ahogoshwe, ubireke byumireho noneho uze koga amazi akonje. Ubikore 3 ku munsi.

5. Yogurt

Kimwe n’ubuki, yogurt nayo ifite ingufu zo kurwanya bagiteri. Si ibyo gusa kuko inarwanya kubyimbirwa no gututumba amazi mu mubiri.

Uko bikorwa

Vanga ikiyiko 1 cya yogurt hamwe n’ikiyiko n’igice by’ubuki ubisige ahogoshwe ubirekereho iminota 15, nyuma woge amazi ashyushye. Ubikore kugera ku nshuro 4 ku munsi.

6. Tea Bags

Amajyani yirabura abamo tannic acid ikaba izwiho kurinda kubyimbirwa no gutukurira.

Uko bikorwa

Koresha tea bag mu mazi ashyushye, imaremo iminota nka 3. Hanyuma uyikuremo uyishyire ku kintu nk’agasahani noneho ugashyire muri frigo bimaremo iminota 10. Iyo tea bag uyikube ahogoshwe mu gihe kingana n’iminota 3. Ubikore kenshi ku munsi.

7. Bicarbonate

Uyu munyu nawo ufite muri wo ubushobozi bwo kurinda kubyimbirwa bityo ugafasha umubiri koroha no koroherwa. Unafasha mu kurwanya kwishimagura bya hato na hato.

Uko bikorwa

Shyira ikiyiko cyawo mu kirahure cy’amazi uvange. Noneho wifashishije ipamba cyangwa agatambaro korohereye usige ahogoshwe bimareho iminota 5. Nyuma wogeho n’amazi akonje. Ubikore 2 ku munsi. By’umwihariko ibi bifasha cyane ku miburu iza ahogoshwe insya.

8. Concombre

Concombre ni nziza kuko ikungahaye kuri vitamini C na K. Si ibyo gusa kuko inifitemo amazi menshi ikanarinda kubyimbirwa.

Uko bikorwa

Katamo uduce duto duto tuzengurutse, udushyire muri frigo bimaremo iminota 30. Noneho udukuremo ugende usiga ahogoshwe bimare iminota 10.

Ushobora no kubikora mu bundi buryo; katagura concombre yose ariko wayihase noneho uvange na 50ml z’amata ubisye bibe uruvange. Ushyire muri frigo urwo ruvange rumaremo iminota 10, ukuremo ubisigeho bimareho nanone iminota 10. Nyuma ukarabe amazi ashyushye. Ubikora 2 ku munsi, mu minsi 2 ikurikirana.

9. Gukanda n’amazi ashyushye.

Gukanda n’amazi ashyushye bikunze gukorerwa mu nzu bogosheramo, nabyo ni byiza kuko bifasha mu kwica mikorobi.

Uko bikorwa

Shyira igitambaro mu mazi ashushye, ugikuremo ukamure noneho ugikandishe ahogoshwe umare iminota hagati ya 5 na 10. Ubikore buri munsi kugeza ukize.

10. Umutobe w’indimu

Kata indimu mo ibipande 2 noneho uyikamurire mu gakombe. Wifashisha ipamba usige uwo mutobe ahogoshwe ubireke byumireho noneho ukarabe nyuma amazi ashyushye.

Gusa ntuzabikore mu gihe ugira uruhu rworohereye.

11. Igikakarubamba

Umushongi wacyo uzwiho kurwanya indwara nyinshi zo ku ruhu.

Kata ikibabi cyacyo uwo mushongi uwusige ahogoshwe ubireke byumireho. Nyuma ukarabe amazi akonje, ubikore 3 ku munsi mu gihe cy’iminsi 3.

Ibyo kuzirikana

Mbere yo kwiyogoshesha cyangwa kwiyogosha burya hari ibintu tutajya twitaho kandi by’ingenzi.

1. Ibyo ugomba gukora

Mbere yo kogosha banza ukarabe aho wogosha n’amazi ashyushye.

Genzura niba icyo wogoshesha gifite ubuziranenge. Niba ari urwembe rube ari rushya.

Ukimara kogosha karaba amazi akonje ahogoshwe.

Aho bishoboka ukoreshe imashini icomekwa ku muriro ariyo wiyogoshesha

Niba utifuza kumaraho cyane wakoresha umukasi.

Nyuma yo kogosha no gukaraba isige amavuta.

2. Ibyo kwirinda

Mu gihe wazanye imiburu wikongera kogosha itarakira.

Ahaje imiburu wiyishima cyangwa ngo uyikande kuko uba uri kwiyongerera

Wikogosha ngo ukubete cyane ku buryo uruhu rubabara.

Si byiza kogosha buri munsi. Rindira aho wogoshe habanze hamere. Byibuze rimwe mu cyumweru ku bwanwa, insya n’ubucakwaha.

Mu kwanzura reka tuvuge ko, mu buryo bwose tuvuze atari ngombwa kubukoresha bwose icyarimwe, ahubwo uhitamo ubwakorohera kubukora gusa ukazirikana kubikora uko byavuzwe.

Ikindi kandi ukamenya ko niba uruhu rwawe rworohereye cyane, ni ukuvuga rwakangizwa n’akantu gato ku buryo bworoshye, ugomba gukoresha uburyo butabujijwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger