Amakuru ashushyeImyidagaduro

Menya impamvu yazanye Wema Sepetu mu Rwanda

Umunya-Tanzania  ‘Wema Sepetu’ aho  yaje mu gitaramo cyo gusabana n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram kizaba kuwa 24 Ugushyingo 2017.

Wema Sepetu yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe saa mbiri n’igice z’ijoro kuri uyu wa gatatu, ahita ajya mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Chillax Lounge Nyarutarama, n’ubundi hazabera iki gitaramo kizamuhuza n’ibindi byamamare ndetse n’abakunzi be bakoresha urubuga rwa Instagram.

Wema Sepetu afite izina rikomeye muri Tanzania ndetse by’umwihariko akaba yaramenyekanye muri 2006 ubwo yabaga Nyampinga wa Tanzaniya ndetse yanahagarariye Tanzaniya  muri Miss World 2006. Nyuma yo kuba nyampinga  yahise yinjira mu byo gukina Filime no kumurika imideli.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga numukinnyi wa Filime wamenyekanye muri Afurika yose kwizina rya  Steven Kanumban’abandi batandukanye nka , Idris Sultan watwaye Big Brother Africa 2014 ,  n’umuhanzi  Diamond.

Wema Sepetu yatumiwe mu Rwanda mu birori by’abakoresha urubuga rwa Instagram . Uyu mukobwa w’imyaka 29 asanzwe ari mu bakoresha cyane uruga rwa Instagram dore ko akurikirwa n’abantu abasaga miliyoni 3.

Yahise ajya mu kiganiro n’itangazamakuru

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger