AmakuruUtuntu Nutundi

Menya impamvu ituma abagore basura kenshi ku munsi kurusha abagabo

Ubushakashatsi bugaragaza ko byibuze umuntu muzima, agomba gusura byibuze inshuro 5-10 ku munsi kugira ngo imihimekereby’umubiri ikomeze kugenda neza kuko gusura ubwabyo ari ingenzi ku buzima bw’umuntu.

Mu bushakashatsi bwakozwe, bugaragza ko abagore aribo basura kenshi kurusha abagabo ariko benshi ntibiyimvisha impamvu ariko bimeze ndetse uwabyumva nabi ashobora kwemeza ko ari nko kubasebya.

Ubusanzwe abasobanukiwe akamaro ko gusura, ntibakwiye kubifata nk’igikorwa giteye isoni kuko nabyo ari uguhumeka, cyakoze mu gihe uzi ko wagize umusuzi unuka ukwiye kwegera ku ruhande gato ugasura wiherereye kugira ngo utabongamira abandi.

Ubundi gusura ni igikorwa umuntu ufite ubuzima akora bikaba binafite akamaro ku buzima bwacu cyane cyane niba utarabagwa byashoboka ko wigeze wumva uwabazwe avuga ko nta kintu cyo kurya aba yemerewe gufata mu gihe atarasura.

Impamvu ituma abantu bamwe bakunze gusura kenshi kurusha abandi

Kudakora siporo: Abahanga bavuga ko iyo ukunda gukora siporo bikurinda gusuragura cyane kuko imyuka ngo igenda igusohokamo buhoro buhoro bityo ukaba wikingiye gusura cyane.
Kurya vuba vuba cyane: Iyo urya usa n’ucuranwa ubuza umwuka uri hagati y’ibyo wamize n’ibikiri mu kanwa bigatuma winjiza umwuka mwinshi muri wowe.

Bimwe muri ibi nibyo bituma abagore basura kenshi kuko ubusanzwe abagore ntibakunda kugendagenda ngo bakore siporo kandi bakunda kumara umwanya munini ahantu hamwe bigatuma ibyo bariye bidacagagurika.

Hari igihe dusura umusuzi ukavuga cyangwa ntuvuge, rimwe ukanuka ubundi ntunuke abenshi bikadutera isoni iyo dusuze mu ruhame niho usanga akenshi umusuzi tuwufunga ntusohoke ariko nyuma ugatangira kumva ibintu bivugira mu nda bigonga cyane ibyo bikaba atari byiza ku buzima bwacu.

Ese umusuzi uturuka kuki?

Hari ibintu byinshi umusuzi ukomokaho. Hari udukoko tudufasha mu igogora ryacu usanga dufasha cyane mubgucagagura amafunguro tuba twafashe, utwo dukoko rero hari imyuka turekura igenda irushaho kwiyongera mu rwungano ngogozi rwacu.

Iyo myuka rero uko umwanda ugenda mu mara niko ugenda usunikwa n’iyo myanda rimwe na rimwe kuko nyine aba ari umwuka ukishakira inzira ugasohoka maze hakabaho igikorwa cyo gusura.

Indi nkomoko y’umusuzi ni uko hari n’umwuka ujya mu rwungano ngogozi bitewe n’uko tuba turya, bityo hagati y’ibyo tumize n’ibisigaye mukanwa hakajyamo umwuka, bityo uwo mwuka ukaza gukomeza kuzenguruka munda kugeza usohose.

Icyo gusura bimarira umuntu kurusha gufunga umusuzi

1. Gusohora uburozi

Uyu mwuka umuntu asohora iyo asura benshi ntibahwema kuvuga ko uhinduka uburozi iyo ukomeje kuguma mu nda, burya ngo ushobora kugutera ibibazo bitandukanye.

2. Ikimenyetso cy’uko ubuzima bumeze neza

Wari wajya kwa muganga ngo bakubaze niba ujya usura? Burya si ugupfa kubibaza gusa abantu benshi ntibabasha gusura kubera impamvu zimwe, urugero nk’iyo umuntu yagize atya amara akizinga burya uretse no kuba utabasha kujya kuri mu bwiherero, nta n’ubwo uba ubasha no gusura. Kugira ngo rero muganga amenye ko urwungano ngogozi rwawe rukora neza niko kukubabaza ngo “Ese ujya usura?”

3. Gusura ni umuti

Burya umusuzi ngo ushobora kukuvura. Hari ubwo umuntu arya bikamugwa nabi cyane, icyo gihe uramutse utabashije gusura waremba kurushaho.

N’ubwo umusuzi uza wowe ukagira ngo ugiye kuguteza abantu, burya uba uzanye umuti w’ikibazo cyo gutumba inda uba wagize.

4. Kuruhuka

Akenshi bavuga ko gusura biruhura mu nda ndetse bigatanga n’umutekano mu mubiri wacu.

Igitera umusuzi unuka

Umusuzi unuka uterwa n’uko mu byo wariye harimo ibirimo ikinyabutabire cya sulfur.

Ibyo byo kurya twavuga ni amashu, ibitunguru, amafi, inyama n’amagi. Gusa gusura umusuzi unuka buri gihe byerekana ko ufite ikibazo mu mikorere y’amara cyane cyane ushobora kuba ufite indwara izwi nka Crohn’s disease.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger