Imyidagaduro

Menya igihe “uburyohe concert”, igitaramo cya Riderman kizabera , ibiciro ndetse n’aho kizabera

Riderman ari guteguura igitaramo yise “Uburyohe Concert”, ni igitaramo avugako kizaba amateka nk’ibindi bitaramo byose  yagiye akora ndetse kugeza ubu ibiciro ndetse n’isaha byamaze kujya ahagaragara. Ni igitaramo kizaba kizaba kuya 25 Ukuboza 2017

Riderman ni umuhanzi umaze kugaragaza ko afite abafana batari bake mu mpande zose z’igihugu . dore ko akenshi iyo agiye gutaramira abantu bataha bishimye cyane cyane abiganjemo urubyiruko. Riderman akaba yahamirije Teradig.rw ko ntagisibya iki gitaramo kigomba kuba nkuko bisanzwe kikazabera murugo kuri Petit Stade nkibisanzwe. Muri iki gitaramo azanamurikiramo album ye yise “Filime MixTape” .

Riderman yagize ati: “ Yeah njye ndi Rasta, nta murasita ubeshya, igitaramo kirahari , kizabera kuri Petit Stade, bizaba ari ibintu bidasanzwe nzishimana n’ibisumizi maze dusoze umwaka tumeze neza. Igitaramo kirahari abahanzi tuzafatanya namaze kubabona kandi itariki niyayindi 25 ukuboza.”

 Abahanzi bazafatanya na Riderman muri iki gitaramo ni King James, Active, Queen Cha, Gabiro Guitar, Fire Man, Danny Nanone, Jay C, Edouce, Yvery, Mico The Best, Khalfan, Marina na Amag The Black.

Icyapa cyamamaza igitaramo cya Riderman

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera aho Riderman yita murugo  bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri ahasanzwe (2000 Rwf) n’ibihumbi bitanu (5000Rwf) mu myanya y’icyubahiro. Biteganyijwe ko imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuya 25 ukuboza 2017.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger