AmakuruUtuntu Nutundi

Menya akamaro ko kurya imboga rwatsi mu buryo bwo kwirinda indwara zitandukanye

Umuntu urya imboga rwatsi agira ubudahangarwa bukomeye burinda umubiri we kudafatwa n’indwara zitandukanye kuko zo ubwazo zifite akamaro ko kuzirinda.

Imboga rwatsi zishobora gufasha umubiri w’umuntu mu kuwurinda indwara zitandukanye nk’uko bivugwaho n’inzobere zitandukanye.

Umushakashatsi Wiley R.C, mu gitabo yise “Minimally Processed Refrigerated Fruits and Vegetables” New York, mu mwaka wa 1994, agaragaza ko akenshi usanga imboga rwatsi zikoreshwa mu mirire, zigatanga umusaruro mu buryo bubiri.

Ubwa mbere ni ubwo kumara inzara nk’andi mafunguro yose, hagakurikiraho ubwo kuba umuti.

Rimwe na rimwe ngo bibaho ko ujya kwa muganga bakakubwira ko ugomba kwihata kurya neza, akenshi bakakubwira kurya imboga n’imbuto, cyangwa se ikindi gikungahaye ku byo umubiri ukeneye abaganga babashije kubona ko ubura.

Nubwo usanga akenshi bumwe mu bwoko bw’amafunguro bushobora kutamerera neza umubiri, usanga imboga rwatsi zo ahanini zifite umwihariko. Ngo kuba ziribwa zikaryohera umuntu, haniyongeraho kuba ari umuti w’indwara zitandukanye mu gihe ziriwe igihe cyose.

Aya makuru avuga ko zimwe mu ndwara zibasira urwungano nyamaraso zishobora gushiraho hifashishijwe kurya imboga rwatsi, kuko zikungahaye kuri za vitamine zishobora kuvura byinshi mu ndwara zibasira uru rwungano.

Hagaragazwa kandi ko usanga akenshi indwara y’umutima n’imiyoboro yawo bikomoka ku mirire mibi, akenshi iyo hibanzwe ku kurya ibikomoka ku matungo bikungahaye kuri cholesterol, imboga zikaba ziri mu bishobora kuyirwanya buhoro buhoro muri icyo gihe, bityo umubiri ugasubirana ubuzima bwawo.

Bikomotse ku kuba imboga zikungahaye kuri vitamine, ngo ni na yo mpamvu zishobora kurinda zimwe mu ndwara nk’ubuhumyi, kuribwa mu nda, koroshya igogorwa n’ibindi.

Abashakashatsi bemeje ko abantu bakunda kurya imboga n’imbuto badakunda kugaragaza umunaniro cyane, kandi bagahorana ubuzima bwiza.

Twabibutsa ko ushobora no gutegura isupu y’imboga, nk’uko tubisoma mu gitabo cyo guteka ‘La cuisine au pays du soleil, les classiques africains 184, avenue de Verdun 92130 ISSY les Moulineaux, 1989’, ngo iyo ugiye gutegura ifunguro ririmo isupu y’imboga cyangwa potage y’imboga ngo hifashishwa imboga rwatsi zitandukanye, igitunguru, amavuta make, ikiyiko cy’ifarini, umunyu n’amazi.

Ibi byose bikaba byagufasha gukomeza kubungabunga ubuzima bwawe n’ubw’umuryango muri rusange wirira imboga rwatsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger