AmakuruUtuntu Nutundi

Menya akamaro k’imboga za Epinari ku mubiri wacu

Imboga za Epinari ni zimwe mu moko y’imboga zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane kubera iyo mpamvu izi mboga zigira uruhare runini mu mikorere y’umubiri harimo kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri ,kongera amaraso ,gutuma umuntu agubwa neza gutera imikorere myiza y’umutima ,kuyungurura imyanda mu mubiri nibindi byinshi.

Muri rusange imboga ni nziza ku mubiri ariko iza epinari zo zikagira umwihariko wo kugira intungamubiri nyinshi zirimo :

Umunyungugu wa sodiyumu

isukari

Vitamini C

ubutare bwa Fer

Vitamini B6

umunyungugu wa manyeziyumu

umunyungugu wa karisiyumu

Vitamini B9

Vitamini A

Vitamini K

Vitamini E

Vitamini B1,B2 ,B5…

umunyungu wa Zinc ,kuwivure nizindi…

intungamubiri dusanga mu mboga za epinari

Akamaro k’imboga za Epinari ku mubiri wa muntu

Hari akamaro gatandukaney k’imboga za epinari ku mubiri wa muntu karimo

1.Kurinda umubiri umwuma

burya mu mboga za Epinari zigizwe n’amazi ku kigero kinini ,ibi bikaba bituma umuntu uzirya ahorana umubiri ufite amazi ahagije ,bityo agatandukana n’ibibazo by’umwuma .

Muri rusange. iyo umubiri ufite amazi make ntabwo ubasha gukora neza ndetse umuntu agaragaza ibimenyetso birimo gucanganyukirwa ,kumagara mu kanwa ,gucika intege ,kubura amacandwe nibindi ariko iyo umubiri ufite amazi ahagije ,bituma ubwonko bukora neza n’umubiri muri rusange.

2.kugabanya umubyibuho ukabije

burya imboga za epinari ,zitera kugabanuka ku bushake bwo kurya ,ibyo bigaterwa nibyitwa thlakoid dusanga muri izi mboga aho bigabanya imisemburo yongera ubushake bwo kurya naone bikanatuma umuntu yumva ahaze .

ibi rero nibyo bigabanya ingano yibyo urya ,ndetse n’ingano yibyo urya ikagabanuka ,bityo nibiro byawe bikagabanuka .

3.Kukurinda indwara ya osteoporosis no kugabnya ibyago byo kwibasirwa nayo

indwara ya osteoporosis itera kumungwa kw’amagufa ,bityo amagufa akaba ashobora kuvunika mu buryo bworoshye ,kubera umunyungugu ya karisiyumu ,manganeze ndetse na vitamini K ,byose by’ingenzi mu gukomera kw’amagufa tukaba tubisanga mu mboga za epinari ku bwinshi.

Uko urya imboga za epinari ,niko umubiri wawe urushaho kubona iriya myunyungugu ihagije kugira ngo ibashe gukomeza no kubaka amagufa yawe ,ku buryo atapfa kuvunika ku buryo bworoshye.

4.Kongera amaraso no kuvura indwara y’amaraso make

Imboga za epinari zikungahaye ku butare bwa fer ku kigero kinini ,ubu butare bukaba bukoreshwa n’umubiri mu kongera amaraso ,no mu guhangana n’ikibazo cy’amaraso make aho bukoreshwa mu kurema intete zitukura z’amaraso ari nazo burya zitwara umwuka mwiza .

5.Kubaka no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri

Mu mboga za epinari dusangamo Vitamini E ndetse n’umunyungugu wa manyeziyumu ,byose bikaba bikoreshwa n’umubiri mu kubaka ubudahangarwa bwawo ku buryo utbasha guhangarwa n’indwara za hato na hato.

6.zituma umwana uri mu nda akura neza

Ku mugore utwite ni nziza cyane ,kubera amavitamini dusanga mu mboga za epinari ndetse na folate tuzisangamo ,bituma kurya imboga za epinari bifasha mu kuremwa ku mwana uri mu nda ndetse no mu mikurire ye.

Nanone vitamini B6 dusanga mu mboga za epinari ni ingenzi cyane ,nayo ituma umwana uri mu nda akura neza.

7.Kurinda amaso yawe

Vitamini A dusanga mu mboga za epinari iba iri mu bwoko bwibyitwa Lutein nazeaxanthin bifasha mu buzima bwiza bw’amaso no gutuma umuntu abona neza ndetse no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’ishaza.

8.Kurinda umutima wawe

ubushakashatsi bugaragaza ko kurya imboga za epinari bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z;umutima ,stroke na hypertension.

kurya imboga za epinari bishyira ku rugero rwiza umuvuduko w’amaraso ,ndetse n’umunyungugu wa potasiyumu dusanga muri izi mboga ni mwiza cyane ku mikorere y’umutima.

9.Gukira vuba mu gihe wakomeretse

Vitamini C dusanga mu mboga za epinari ,burya ifite ubushobozi bwo gufasha umubiri mu kurema ibyitwa collagen ari nabyo bisana ahangiritse mu gihe wakomeretse .

Nanone vitamini c ifasha umubiri mu kwakira ubutare dukura mu byo turya bityp umuntu agatandukana n’indwara y’amaraso make izwi nka Anemia.

Muri rusange imboga za epinari ni nziza cyane ku mubiri wa muntu .ibi bigaterwa n’intungamubiri nyinshi tuzisangamo ,aha twavuga ,bityo zikagirira umubiri akamro karimo kurinda umutima wawe ,kubaka abasirikari b’umubiri ,gukomeza amagufa ,kukurinda indwara za hypertension .stroke ,anemia nizindi …..

Twitter
WhatsApp
FbMessenger