AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Menya abaperezida batanu bahuriye na Perezida Kagame i Kinshasa

Perezida Paul Kagame uri i Kinshasa muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe na mugenzi we Félix Tshisekedi mbere yo kwitabira inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo idahohotera abagore n’abakobwa.

Ni inama yateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bigendanye n’amahame yawo yo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore.

Insanganyamatsiko y’iyi nama yayobowe na Tshisekedi unayoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe igaruka ku myitwarire ikwiye abagabo idahutaza abakobwa n’abagore.

Ku manywa yo kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Kagame yageze i Kinshasa, yakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa, Sama Lukonde.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Tshisekedi ku ngoro y’uyu mukuru w’igihugu cya RDC, mbere yo kwitabira iyo nama.

Perezida Kagame mu ijambo rye yashimiye Félix Tshisekedi wamuhaye ubutumire.

Ati: “Mwakoze Perezida Tshisekedi ku bw’ubutumire bwo kwitabira iyi nama y’ingirakamaro yiga ku buringanire, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’uruhare rw’abagabo mu gutuma ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rivaho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite umusanzu wo gutanga kugira ngo iki kibazo gicike.

Yavuze kandi ko ubutumire bwa Tshisekedi n’iriya nama byaziye igihe nyacyo cyo kuvugurura ubucuti n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na RDC basanzwe ari ibihugu by’ibivandimwe.

Perezida Kagame uretse kwakirwa na Perezida Tshisekedi, yanahuye na Perezida Faure Gnassingbé wa Togo.

Abandi bitabiriye iriya nama barimo Nana-Akufo Addo wa Ghana, Macky Sall wa Sénégal na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger