AmakuruImyidagaduro

Meddy yatangarije abakunzi be ikintu gikomeye bamusamira hejuru

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yavugaga ko agiye gusohora indirimbo nshya, ni nyuma y’igihe kinini abakunzi be batagerwaho n’umuziki we.

Ni ubutumwa yatangaje nyuma y’umwaka urenga uyu muhanzi nta ndirimbo nshya asohora, akaba aheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Queen of Sheba’ yasohoye tariki ya 20 Nzeri 2022.

Nyuma y’iyi ndirimbo nta yindi yasohoye ndetse amakuru akaba avuga ko atazongera gusohora indirimbo z’Isi ahubwo azajya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko mu minsi ya vuba agiye gusohora indirimbo nshya.

Ati “Indirimbo nshya iraje! Hari hashize igihe.”

Byitezwe ko iyi ndirimbo izaba yitwa “Blessed” izajya hanze tariki ya 20 Ukuboza 2022 ni mu gihe izakurikirwa n’indi izasohoka tariki ya 20 Mutarama 2023.

Ubu butumwa bwasamiwe hejuru n’abakunzi be batari bamuherutse, bagenda bagaragaza ko bishimiye cyane kongera kumva ko hari indirimbo agiye gusohora ni mu gihe hari n’abatebyaga bitewe n’igihe amaze adasohora indirimbo bavuga ko baketse ko bari baramuroze. Gusa hari na benshi bamugaragarije ko batishimiye icyemezo yafashe cyo kujya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger