AmakuruImyidagaduro

Meddy yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali yanerekaniyemo umukunzi we (+AMAFOTO)

Umunyamuziki Ngabo Medard [Meddy] utari uherutse gutaramira abanyarwanda  mu ijoro ryakeye rya taliki ya 1 Mutarama 2019 mu gitaramo cya East African Party yabaga ku nshuro ya 11 kiba mu ntangiro z’umwaka  yaraye akoze igitaramo cyanyuze benshi mu munjyi wa Kigali.

Uyu mwaka “East African Party ya 11 ” yashyize imbere abahanzi Nyarwanda. Umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo yari Meddy umaze imyaka ikabakaba icyenda abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yari agaragiwe na Bruce Melodie, Social Mula, Buravan ndetse na Riderman.

Aba bahanzi babanyarwanda bari muri iki gitaramo bagaragaje ubuhanga mu miririmbire yabo byanyuze abitabiriye iki gitaramo, bikomeje kugaragaza urwego umuziki nyarwanda umaze kugeraho, abari bari aho igitaramo cyabereye bose batashye banyuzwe n’umuziki w’umwimerere.

Meddy wari utegerejwe cyane kurubyiniro yahaje aririmba zimwe mu ndirimbo ze za kera yakoze atarava mu Rwanda nka ‘Mubwire’, ‘Igipimo’ n’izindi.

Nyinshi mu ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye yaziririmbye yicurangira na gitari, yaririmbye, “Slowly”, “Sibyo” yakoranye n’umuhanzi Kitoko,

Meddy ubwo yari kurubyiniro ageze hagati mu ndirimbo “Ntawamusimbura”, yerekanye umusore avuga ko basa ariko ntacyo bapfana, yemeza ko asigaye amufata nk’umuvandimwe we.

Iyi ndirimbo itararangira Meddy yahamagaye umukunzi we Sosena Afesa (Mimi Mehfra), ukomoka muri Ethiopia uherutse no kwerekanwa mu muryango we yagiye ku rubyiniro amwereka abakunzi be, Meddy arangije ati “mwamubonye?” Uyu mukobwa  yahise asubira hasi ubundi igitaramo kirakomeza.

Muri iki gitaramo mbere y’uko Meddy aririmba ‘Slowly’ yamugize ikimenyabose mu mahanga, DJ Marnaud wanakiriye Meddy kurubyiniro yasabye abari aho bose gucana amatara ya telephone zabo, ubundi bazimanika mu kirere.

Mbere y’uko aririmba ‘Slowly’ yamugize ikimenyabose mu mahanga, DJ Marnaud yasabye abari aho bose gucana amatara ya telephone zabo, ubundi bazimanika

Saa sita nibwo igitaramo cyarangiye, Meddy aririmba ‘Adi Top.’ indirimbo ye aheruka gushyira ahagaragara  mu 2018

Anita Pendo utari uherutse kugaragara ayobora ibitaramo , iki gitaramo yari umushyushya rugamba wacyo afatanyije nabandi bagera kuri bane
Social Mula
Bruce Melodie yanyuze benshi
Bruce Melodie na Riderman baririmba indirimbo bahuriyeho
Riderman yigaragaje cyane mu ndirimbo ze z’ibirori zituma benshi bahaguruka bakabyina ivumbi rigatumuka
Buravan yanyuze benshi mu miririmbire ye imaze gutera imbere
Meddy indirimbo nyinshi yaziririmbye anicurangira
Uncle Austin yatunguranye ku rubyiniro aza aririmba indirimbo ya Meddy”Ubanza ngukunda” aherutse gusubiramo nyuma bakomeza kuri “Everything bakoranye”
Meddy yanyuzagamo akanabyina
Meddy yanyuze benshi mu mirimbire ye
  •  Meddy yerekanye umukunzi we ubwo yaririmbaga indirimbo “Ntawamusimbura” yanifashishije mu mashusho yayo           
    Meddy ati “Mwamubonye”

    Meddy yerekanye uyu mukunzi we mu gitaramo yakoreye i Kigali, yaherukaga kumwerekana muri Canada
Twitter
WhatsApp
FbMessenger