Amakuru ashushyeImyidagaduroUbukungu

Meddy na bagenzi be batangije umushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo bato

Ngabo Medard Jobert[Meddy], Charles Ishimwe, Gentille Umutesi na Paul ushinzwe  kumenyekanisha ibikorwa. Batangije umushinga bise  EGA Conect uje gufasha ba rwiyezamirimo bato  ndetse ukabahuza  n’abashoramari.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Park Inn Hotel mu Kiyovu,  abateguye uyu mushinga bagarutse cyane ku buryo uzaba uteye, bavuze ko ahanini  ushingiye ku gukorera kuri murandasi , bavuze ko bazanye uburyo bushya buzorohereza ba rwiyemezamirimo biganjemo abato bakabahuza n’abashoramari bo mu Rwanda n’abo hanze yarwo.

Charles, Gentille, Meddy na Paul bavuga ko bafite uburyo butandukanye n’ubwo abantu bari basanzwe bazi bwo kumenyekanisha ibikorwa no gucururiza kuri murandasi kuko bo akenshi ibikorwa byabo bazajya babishyira ku rubuga rwabo rwa EGAConect.com mu buryo bw’amashusho ku buryo umuntu areba icyo uwo rwiyemezamirimo akora agashira impungenge.

Uyu mushinga wa  EGAConect  uje gukemura ibibazo bya  ba rwiyemezamirimo, Meddy nk’umuhanzi kandi akaba afite imbaga nyamwinshi imukurikira ku mbuga nkoranyambaga azafasha bagenzi be kumenyekanisha uyu mushinga yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uyu mushinga abawutangije bawugereranya n’ikiraro, bavuga ko ufite intego zikomeye zigera kuri 4:

1.Gutanga amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo bakizamuka bo mu  Rwanda bakabahuza n’abashoramari bakomeye , abaterankunga, cyangwa ababafasha kunguka ubundi bumenyi batari batari basanganywe , bo hanze y’u Rwanda.

2.Gushishikariza urubyiruko rwo mu Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe yose babonye yaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, bakitabira ibikorwa bitandukanye bijyanye n’uburyo bakomeza kunguka ubumenyi mu bijyanye no gukora ubushabitsi.

3.Kugabanya ikigero cy’ubushomeri buri mu rubyiruko bakabafasha kwihangira imirimo

4.Kubaka ikiraro kizahuza abakorera ubucuruzi mu Rwanda ndetse n’abandi babukorera i Bwotamasimbi b’abanyarwanda.

Uko uru rubuga rufunguka muri mudasobwa

Uko bazagenda bakora kugira ngo bagere ku ntegpo zabo 

Barasaba ba rwiyemezamirimo bato basanzewe bakora kubagana bagakorana , bagakorana nabo umunsi ku wundi bakiga ku byo bakora mu buryo bwo kubateza imbere no kubereka uko bakomeza gukora kugira ngo ibikorwa byabo bigere kuyindi ntera. Bakabahuza n’abandi bakorera hanze y’u Rwanda.

Bazajya bashyira ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo ku rubuga rwabo rwa interineti rwa Ega Connect , ibi bizatuma hagira bamwe bakora ubucuruzi bishimira ibyo bakora ubundi babahuze. Icyisumbuye kuri ibi aba bahujwe bazajya bategurirwa inama zihariye bungurane ibitekerezo ku buryo bakora kugira ngo biteze imbere.

Umuhanzi Meddy muri iki kiganiro yasobanuye uburyo uyu mushinga uteye yizeza itagazamakuru ko bagiye kugabanya ubushomeri

Paul ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya EGA CONNECT mu Rwanda
Gentille Umutesi uri mu bagize igitekerezo cyo kuzana umushinga wa EGA Connect
Charles ishimwe ufite ubumenyi buhambaye witeguye guteza imbere uyu mushinga wa EGA Connect

Gentille Umutesi uri mu batangije EGA connect
Paul avuga uburyo uyu mushinga wabo  uteye

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger