AmakuruAmakuru ashushye

MC Tino yavuze igihe ateganya gukorera ubukwe

MC Tino uzwi cyane kuba ari umuhanzi w’indirimbo akaba n’umushyushyarugamba mu bitaramo bitanduukanye, yavuze ko icyamubujije gushaka umugore vuba ari uko umukobwa bakunda akiri umunyeshuri muri Kaminuza.

Uyu muhanzi yavuze ko bitabaye ngombwa ko bihutira gukora ubukwe akiri ku ntebe y’ishuri kuko byaba bigoranye cyane, bityo umushyinga wo gukora ubukwe ukaba ugomba gutegurwa umwaka utaha igihe umukunzi we arangije amashuri.

Ibi yabikomojeho nyuma y’uko mu munsi yashyize aherutse kugaragara ku ifoto ari kumwe n’umukecuru w’umuzungu basa naho bari gusinyira kubana imbere y’amategeko bituma benshi bavuga ko Tino yerekanye uwo bazabana n’ubwo ari umukecuru rukukuri.

Nyuma yaho amakuru nyakuri amenyekaniye ko umukecuru bari kumwe atari umugore we, ahubwo hari abandi bantu bari baje gufasha gusezerana batagaragara ku mafoto, benshi mu bakunzi be batangiye kubaza igihe we azazanira umugore.

N’ubwo atavuga imyaka ye, igihe amaze mu ruganda rwa muzika, gishimangira ko atari uw’ejo. Ni we kandi wari ugaragiye Uncle Austin mu bukwe yakoze mu myaka 12 ishize.

Kugira uyu muhanzi,umushyushyarugamba ndetse akaba n’umunyamakuru amare amatsiko abakunzi be, yemeye ko afite umukunzi biteguye kuzabana uretse ko akiri umunyeshuri kandi ategereje ko arangiza kwiga.

Tino yavuze ko umukunzi we wiga hanze y’u Rwanda, ategereje guhurira nawe i Kigali muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani tugiye kwinjiramo, ku buryo yiteguye kumwereka inshuti, akamara amatsiko abibaza impamvu yatinze kuzana umugore.

MC Tino ni umuhanzi wahoze aririmba mu itsinda rya TBB nyuma aza kurivamo atangira gukora umuziki we, ku giti cye.

Uyu muhanzi ari mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika umuzingo we wa mbere yise  ‘Umurima’ ugizwe n’indirimbo 12, giteganyijwe kuba taliki ya 8 Ukuboza 2018, aho azafashwa n’abahanzi batandukanye barimo Bull Dogg, DJ Pius, Uncle Austin, n’abandi.

Ifoto ya Mc Tino ari kumwe na nyirabukwe w’inshutiye yavugishije abantu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger