Amakuru ashushye

Hawa Dème: Mbere yo kugirira umumaro igihugu banza uwugirire umuryango wawe

Mu nama iteraniyemo abantu basaga ibihumbi 2800 ya youth connekt Africa iri kubera mu Rwanda ,umukobwa umaze kuba ikirangirire kubera ibitekerezo byubaka agaragaza, Hawa Dème, yongeye kuganiriza abitabiriye iyi nama ababwira bimwe mu byateza umugabane wa Africa imbere ndetse anavuga ko iterambere rigomba guhera mu ngo .

Uyu mukobwa w’imyaka 29 muriyi minsi ni umwe mu bakobwa bafashe iya mbere akaba yarahagurukiye guhangana n’ ibibazo byinshi byugarije umugabane wa Africa.

Mu gihugu akomokamo cya Mali ni umwe mu bavuga rikijyana ndetse afite ijambo muri kimwe mu bigo bikomeye bikorera muricyo gihugu, kuburyo afatwa nk’icyitegererezo kubera gushira amanga no kugaragaza ko ashaka guteza imbere mu buryo bwose bushoboka umugabane akomokamo.

Uyu mukobwa afatwa nk’umwe mu bitezweho ibikorwa by’indashyikirwa mu myaka ir’imbere, ndetse harabadatinya kwemeza ko azatera ikirenge mu cy’abagore bamubanjirije bakabasha kwegukana ibihembo bitandukanye kubera ishyaka ryo guharanira amahoro no kugira inyota yo guteza imbere umugabane wa Africa.

Uyu mukobwa witezweho byinshi afite gahunda yise Umuganda, aho ateganya gufasha imwe mu miryango  itagira ubwiherero mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Africa.

Hawa Dème kurubu uri mu Rwanda mu nama ya Youthconnekt Africa , yongeye kwibutsa urubyiruko ko arirwo mbaraga umugabane wa Africa ufite ,yavuze ko kugira ngo uyu mugabane utere imbere ar’uko iterambere ryawo rigomba guhera mu ngo kuko utateza igihugu imbere abagituye badateye imbere bo ubwabo.

Hawa atanga ikiganiro

Iyi nama biteganijwe ko irasozwa uyu munsi ,bamwe mu batanze ibiganiro barimo umuhanzi Akon bavuze ko urubyiruko rugomba gushira amanga kuko ar’izo mbaraga Africa ifite kandi ntibacike intege kuko kugira ngo ugire icyo ugeraho ugomba guhozaho ugashirika ubute.

Yakomeje yishimira uburyo U Rwanda rumeze mu bijyanye n’umutekano ndetse no kuba rudaheza abari n’abategarugore mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Hitezwe ko umuherwe Jack Ma washinze Sosiyete ikora ubucuruzi kuri murandasi ya Alli Baba ari buze kuganiriza abitabiriye iyi nama bavuye mu bihugu 90 byo muri Africa no hanze yayo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger