AmakuruImikino

Mazimpaka Andre yibasiwe na benshi nyuma y’amagambo asebanya yavuze kuri Migi

Umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports Mazimpaka Andre, yibasiwe n’abatari bake bamuziza gushinja Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi gukoresha amarozi.

Ku munsi w’ejo ubwo Rayon Sports yari imaze kunyagira Espoir FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, Mazimpaka Andre yashinje Migi gukoresha amarozi anamusaba kureka kujarajara arara muri stade ahakorera imigenzo itemewe.

Aganira na Kigali Today yagize ati” Twe nka Rayon Sports intego ni ugutsinda imikino yose isigaye, ikipe duhanganiye igikombe ni APR FC kandi simpamya ko imikino yose isigaye bazayitsinda, ahubwo ndagira ngo mpe ubutumwa Migy”.

“Uwo Migy areke kujarajara arara muri Stade akora amafuti, biriya bintu ntaho bizamugeza, biriya ni ukwica umupira wo mu Rwanda.”

Aya magambo ya Mazimpaka yababaje bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bibutsa uyu muzamu wa Rayon Sports ko na we yavuzweho cyane gukoresha amarozi ubwo yakinaga muri Mukura VS.

Umunyamakuru Nizeyimana Lucky ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda ari mu banenze cyane uyu muzamu w’ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati”ahubwo niba nibuka neza ni we twafata nk’ukora imihango y’abarozi kuko ibyo yakoreye muri Mukura ahubwo ateye ubwoba!!! Mazimpaka reka gushuka abanyarwanda w’igira mwiza kuko imihango uvuga ni wowe uyirambyemo na ho Migi ni muzima , reka gushuka Abanyarwanda wiyorobeka! Kina Umupira reka ububwa nkubwo bwo guharabika mugenzi wawe!!! Banza ugere ku mihigo yawe naho ibyabandi bireke kuko nawe ntiworohewe!!!!

Uwitwa Mizero Joe na we yunzemo ati “Uyu murozi se na we afite ijambo Yavuga(Aseka). Najyaga numva bavuga Ko iyo bibaye byinshi bisaza none Mazimpaka na we arafashwe! Bamuvuze hakiri Kare na ho ubundi uko namubonye ku mukino w’uyumunsi bishobora kuba byamugarutse. abaye nka bazina we Yuhi Mazimpaka!”

Niyigena Sam Rwema Jr we yagize ati” Wishuka abantu ngo ni ukuryoshya shampiyona wangu .Mperuka ariwe wanditswe kuri daily mail ko ariwe ubikora none arabihindutse? Iyo ni defense mechanism mwarangiza ngo amavubi azakina atsinde ese Ko Chan ije nibahurira mu mavubi bizacura iki? Ahaaaa!”

Umutoni Denyse na we ati” Hhhhh ariko niwe wabimwigishije?yibagiwe ibara yakoreye muri Mukura aka kanya abirwanira na Shassir!!hhhhhh rubanda bibagirwa vuba!”

D’amour Niyonsaba na we yanenze Mazimpaka Andre. We yagize ati” Uwo murozi kurwego rwisi atagiye kwita abandi abarozi ngaho naduhe video.”

Jean Louis Mwumvaneza na we ati”Uyu niba ariwe twabonye ku ma television yo mu mahanga, nafunge umunwa kuko yaradusebeje.”

Uwitwa emmy_j1mmy we yasabiye Mazimpaka gukurikiranwa na RIB.

Ati” Wapi yarengereye cyane, asebeje mujyenzi we ahubwo RIB irabe ireba!”

mc Athuman we yabwiye Mazimpaka ati” Mazimpaka fata impanuro nguha ndagirango nkubwireko nyirikirimi kibi yatanze umurozi gupfa kuvuga menshi ubeshya usebanya ntibikugira inyangamugayo turakuzi sha!”

Ni benshi bagiye bagaruka ku magambo y’umuzamu wa Rayon Sports, gusa icyo bagiye bagarukaho ni uko yarengereye cyane. Bamwe banagaragaje ko umupira w’u Rwanda ntaho uzagera, mu gihe amarozi azaba akomeje kwimakazwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger