AmakuruImikino

Maroc yahaye irindi Zina umugabane w’Afurika mu gikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu ya Maroc yatumye Afurika nayo ivugwa bundi bushya mu gikombe cy’Isi,nyuma y’igihe kinini amakipe yo muri Afurika yarananiwe kurenga 1/4 cy’irangiza yatunguye isi yose ibigeraho isezereye Portugal ku gitego 1-0.

Ikipe ya Maroc itarahabwaga amahirwe na benshi mbere y’iri rushanwa,yasezereye Espagne muri 1/16 none yisasiye na Portugal ya Cristiano Ronaldo igera muri 1/2 cy’igikombe cy’isi bwa mbere mu mateka yayo.

Rutahizamu Youssef En-Nesyri niwe watsinze iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino nyuma yo gusimbuka agatanga umupira umunyezamu Diogo Costa akawushyira mu nshundura.

Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Al Thumama,Maroc yari itegerejwe na benshi mu banyafurika ko ikora ibitangaza ndetse ntiyabatengushye yahise ikora ibyananiye abandi bose.

Nkuko byagenze mu mukino wabanje,Portugal yabanje hanze Ronaldo gusa yinjijwe mu kibuga hakiri ku munota wa 50 aho yahise yuzuza imikino 196 akinira ikipe y’igihugu cye

Morocco izakina n’irarokoka hagati y’Ubwongereza n’Ubufaransa muri 1/2 cy’irangiza yihagazeho cyane kuko yinjije iki gitego ku munota wa 42,binyuze ku mutwe wa En-Nesyri ku mupira mwiza yahawe na Yahya Attiyat-Allah.

Portugal yari yishyuye iki gitego nyuma y’umutona umwe ubwo Bruno Fernandes yateraga umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Maroc yihagazeho cyane mu gice cya kabiri ubwo abasore ba Portugal bayisatiraga cyane, umunyezamu Yassine Bounou akora ibitangaza.

Yakuyemo umupira wari wabazwe wa Joao Felix mu minota ya nyuma wamuteye ishoti rikomeye arirambura awushyira muri koloneri.

Zakaria Aboukhlal yakabaye yatsindiye Maroc igitego cya kabiri ubwo yasigaga abakinnyi bose ba Portugal mu minota 8 y’inyongera,asigarana n’umunyezamu Costa ananirwa kumuroba.

Rutahizamu Walid Cheddira yahawe amakarita 2 y’umuhondo mu minota 8 y’inyongera,atuma Maroc isigara ari abakinnyi 10 nubwo bitayibujije guhagama Portugal.

Ku munota wa nyuma,Pepe yari yishyuriye Portugal ku mupira wakaswe na Rafael Leao,awutera n’umutwe uca ku ruhande gatoya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger