ImyidagaduroUmuziki

Marina yateye utwatsi ibyavuzwe ko yasabye imbabazi The Mane Music Label

Umuhanzikazi Marina Deborah wigaruriye imktima ya benshi mu muziki Nyarwanda, yateye utwatsi amakuru avuga ko yafashe iya mbere agasaba The Mane Music Label imbabazi kugira ngo bongere kugirana imikoranire.

Marina yatangaje ko kuba yari yasezeye The Mane ari uko hari ibyo batumvikanagaho kugira imikoranire yabo ikomeze gusigasirwa, yagaragaje ko yanayisubiyemo nyuma y’ibiganiro by’ingirakamaro yagirane n’umuyobozi wayo BadRama.

Tariki ya 21 Mata 2021, ni bwo Marina yatangaje byeruye ko yitandukanyije na The Mane Music Label, inzu yagize uruhare mu iterambere rya muzika ye. Gusa nyuma Bad Rama aza gutangaza ko yagarukiye The Mane nyuma yigihe gito

Mu kiganiro yagiranye na Yambi Tv Marina yavuze ko yari yasezeye kuri The Mane kuko hari ibyo batabashije kumvikanaho ariko nyuma yo kubikemura, bakiyemeza gukomezanya urugendo batangiranye.

Yagize ati “Ubundi urabizi neza ko iyo abantu bakorana bagatandukana, haba habayeho kutumvikana neza mu mikoranire, iyo basubiranye rero baba bamaze kumvikana. Kuri ubu byakemutse, nasubiye mu rugo! Imfura ya The Mane yasubiye mu rugo.”

Marina yabereye ibamba umunyamakuru wifuzaga kumenya iyi mikoranire atari yumvikanyeho na The Mane kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gusezera.

Ati “Sindi bujye mu mizi, ariko buriya haba habayeho kutumvikana ku kintu runaka ariko ntari buvuge, gusa iyo abantu bicaye bakabikemura barongera bagakorana.”

Mu ijoro ryo kuwa 30 Gicurasi 2021,nibwo Bad Rama yanditse kuri Instagram avuga ko uyu mukobwa yasabye imbabazi ngo asubire muri The Mane nabo barazimuha aho yanasabye abafana kongera kumushyigikira mu bihangano bye.

Marina yasezeye muri The Mane akurikira Queen Cha, Aristide Gahunzire wari umujyanama w’abahanzi muri The Mane, Jay Polly na Safi Madiba.

Icyo gihe byasaga n’aho The Mane isigariye aho kuko yarimo gusa Calvin Mbanda na we udafite amasezerano nk’umuhanzi ukorana n’iyi nzu.

Itandukana rya Marina na The Mane ryakozwe bucece ndetse nta mahari yarikurikiye nk’uko bigenda ku bandi bahanzi batandukanye n’inzu zireberera inyungu zabo.

Ubwo yasezeraga muri The Mane, amakuru yavugaga ko Gahunzire Aristide yaba ariwe wamugumuye ndetse bagiye gukorana.

Aya makuru uyu mukobwa yayateye utwatsi avuga ko nta shingiro afite. Yakomeje ati “Wenda n’iyo dukorana yari kuba nkuko twanakoranaga muri The Mane, naho kuvuga ngo afate inshingano nk’iza The Mane byo byari kuba bidashoboka [mission impossible].”

Nyuma yo gusubira muri The Mane, byitezwe ko Marina agiye guhita asohora indirimbo nshya yise ‘I am sorry’ ikubiyemo ibimaze iminsi bimuvugwaho byose.

Icyakora nubwo ariwe ivugaho cyane, Marina ahamya ko n’undi wese mu buzima ubwo aribwo bwose yajya yifashisha iyi ndirimbo mu gihe yaba agiye gusaba imbabazi uwo yababaje.

Uyu muhanzikazi wari wasinyanye imyaka itandatu na The Mane (Nubwo havugwaga icumi) yari asigajemo hafi ibiri, bityo ngo agiye kuyiheraho arangize amasezerano ye nubwo ngo mu gihe byaba bigenze neza bazayongera.

Ati “Nta wamenya wenda tuzayongera, ariko kugeza ubu ndakomereza ku masezerano nari mfite muri The Mane.”

Marina winjiye muri The Mane mu 2017 nyuma y’iminsi mike atangiye umuziki, yashimiye buri umwe ukomeza kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger