Amakuru ashushyeImyidagaduro

Marina yanyomoje amakuru yari amaze iminsi amuvugwaho

Uwase Deborah [Marina], umuhanzikazi nyarwanda uri kwigaragaza yahakanye yivuye inyuma iby’amakuru yamuvugwagaho yo kuririmba ibishegu mu ndirimbo iherutse gukwira yumvikanamo ijwi risa nk’irye “Indoro remix”.

Marina w’imyaka 21 ni umuhanzikazi ukizamuka uri kugaragaza ubuhanga no gushyigikirwa bidasanzwe na bamwe mu bakomeye hano mu muziki wo mu Rwanda, mu minsi ishize uyu mukobwa yari ari gukorana bya hafi na Uncle Austin wanamufashije gutangira kumenyekana no gucengera mu mitwe ya benshi.

Gusa kubera inshingano no kubona umwanya muke, Austin yahisemo kuba amuretse ndetse amuha undi musore witwa Ramadhan ngo amukurikirane  azamure urwego rw’umuziki we arenze aho uyu mugabo [Austin] yari agejeje.

Nyuma yo gutandukana benshi bavuze byinshi ndetse hashize iminsi mike hasohotse amajwi yari yitiriwe Marina ari kuririmba amagambo adakwiye umukobwa w’umunyarwandakazi , bamwe batangira guhwihwisa ko aya magambo ariyo yaba yatumye Austin akuramo ake karenge.

N’ubwo benshi bakimara kumva ko aba bombi batandukanye babifashe gutyo, Marina na Austin bose bavuga ko nta kidasanzwe cyatumye batandukana ndetse bakemeza ko bakomeje gukorana gusa icyavuyeho ari ukuba Austin yaba ariwe ukurikirana inyungu z’ibikorwa bya muzika by’uyu mukobwa 100%.

Kuru ruhande rwa Marina yemeza ko abavuga ko yaririmbye ibidahwitse atazi aho babikuye kuko nk’umunyarwandakazi atatinyuka kuririmba ibintu yumvise kuko biteye isoni kandi bikaba bihabanye cyane n’umuco nyarwanda.

Ati”Iyo audio nanjye narayumvishe ariko sinjye yavuyeho, ntago ari njyewe nagiye mbibwira abanyamakuru benshi nagiye mbibwira abafana bamfashe nabi cyangwa n’abandi batari abafana banjye ariko bankurikirana. Nongere mbisubiremo ntago ari njyewe sinzi n’uwabikoze sinshaka no kumumenya kubera ko nta kintu na kimwe byigeze bimpinduraho, nakomeje gukora akazi kanjye nk’uko mbishinzwe.

Yongeye ati”Abafana banjye ndabibabwiye n’ukuri Marina mwumva ariya magambo ntago yansohoka mu kanwa, kubera y’uko ni amagambo mabi narayumvise ni mabi cyane, njyewe narerewe mu muryango w’abarokore ndi umukirisito nararezwe ndi umunyarwandakazi. Icyo nicyo gihamya kandi kukaba ukuri kwanjye, Yego abanyamakuru bandika byinshi gusa sicyo napfuye na Austin rwose mubimenye.”

Yungamo ati “Austin twatandukanye kubera ko yari afite izindi nshingano kandi abona hari urundi rwego nkeneye kugeraho abona ko atari kubingezaho vuba vuba, rero ahitamo kuba andetse ho gato. Nta hantu na hamwe bihuriye, Austin ni umuntu ushyira mu gaciro niyo bari kubinyandikaho turi kumwe ntacyo byari kumuhinduraho kuko ni umuntu twabanye igihe kinini azi ijwi ryanjye arabizi ko atari njye.”

Marina kandi ntiyemeranya n’abavuga ko mu miririmbire ye yigana umuhanzikazi Adele wo muri Amerika  ndetse na Princess Priscillah wo mu Rwanda, yemeza ko afite ijwi ryiza rye bwite kandi ryihariye ku buryo atandukanye nabo bose abantu bamugereranya nabo.

Uyu muhanzikazi kandi avuga ko ubu umutima we wose yawushyize mu muziki akaba nta mwanya wo gutakaza afite akunadana n’abasore kuko byatuma asubira inyuma, mu minsi yashize yashyize hanze indirimbo yise Marina yavugishije abatari bake kubera kuvugamo amazina y’abandi bahanzikazi bakomeye ba hano mu Rwanda.

Yamenyekanye mu ndirimbo yise Byarara bibaye, Bikakubera, Marina, ndetse na Too Much yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda  ikavugisha abantu amangambure.

Related image
Umuhanzikazi Marina

MARINA,INDIRIMBO MARINA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE IKAVUGISHA BENSHI

https://www.youtube.com/watch?v=P4hc7-hHEFk

Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger