Imikino

Manzi Thierry yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Manzi Thierry wifuzwaga na APR FC yamaze kongera amaserano muri iyi  kipe yakinagamo.

Manzi Thierry  w’imyaka 22 y’amavuko yamaze kongera amasezerano nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ye n’abahagarariye Rayon Sports.

Nyuma y’ibi biganiro byahuje umuhagarariye, Manzi Thierry ubwe  ndetse n’abahagarariye iyi kipe [Gacinya Dennis na  Rudasingwa JMV ] . uyu musore yaje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe yanafashije kwegukana igikombe cya shampiyona 2016-2017 ndetse n’icy’Amahoro cya 2016.

Uyu musore hari hamaze iminsi havugwa ko yaba agiye kwerekeza muri amwe mu makipe yamwifuzaga arimo na APR FC byavugwaga bamaze kumvikana.

Yahawe miliyoni 12 Rwf ndetse akazajya ahabwa umushahara w’ibihumbi 500 Rwf, mu masezerano ye kandi harimo ingingo ivuga ko mu gihe azaba abonye amahirwe yo kujya gukina mu mahanga yazoroherezwa akaba yahita yerekeza mu ikipe izaba yamwifuje.

Kuri ubu Rayon Sports ifite ba myugariro batandukanye bizanatuma abakina kuriyi myanya y’inyuma bakorana ingufu mu rwego rwo kwereka umutoza ko buri wese ashoboye no kwirinda guhozwa ku gatebe k’abasimbura buri mukinnyi atajya yifuza kwicaraho.

Manzi Thierry yazamukiye muri Marines FC, muri 2015 ahita yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports yanagiriyemo ibihe byiza akaza no kwitwara neza ku buryo yageze aho kwifuzwa n’amakipe akomeye hano mu Rwanda ku isonga hakaza Rayon Sports.

Manzi Thierry yakuriye I Gikondo mu mujyi wa Kigali ,avukana n’abana batandatu [Umuhungu umwe n’abakobwa batanu] akaba umuhererezi mu muryango w’iwabo. avuka kuri Gahonzire Venant na Mukandoli Berancille .

Yize amashuri y’inshuke ku Isano i Gikondo, amashuri abanza ayiga i Mburabuturo i Gikondo. Yagiye mu cyiciro rusange i Nyarusange mu Karere ka Muhanga asoreza amashuri yisumbuye muri Ecole St Emmanuel i Kabuga mu ishami ry’ikoranabuhanga no gusakaza amajwi (Informatique et Electronique) mu 2014.

Ikipe ya Rayon Sports iri kwiyubaka dore ko nyuma yo gutwara igikombe ikomeje kugaragaza inyota yo gutwara n’ibindi byo mu myaka ir’imbere, mu minsi yashije yasinyishije Olivier Karekezi nk’umutoza wayo mushya. Uyu akaba afite ibigwi byihariye mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse no muri ruhago yo mu Rwanda.

Manzi Thierry
Manzi Thierry yamaze gushyira umukono ku masezerano
Twitter
WhatsApp
FbMessenger