AmakuruImikino

Manny Pacquiao na Jack Ma basabye Mayweather ko bahurira mu mukino w’iteramakofe

Umunya-Philippines Manny Pacquiao wamamaye mu mukino w’iteramakofe  ari kumwe na  Jack Ma washinze ikigo cya Alibaba, basabye kurwana na Folyd Mayweather icyamamare mu mukino w’iteramakofe.

Ibi byatangiye kuvugwa nyuma y’amashusho yashyizwe kurubuga rwa  twitter aho Manny Pacquiao ari kumwe na Jack Ma, umwe mu baherwe batatu ba mbere mu Bushinwa washinze ikigo Alibaba, yahamagariye Floyd Mayweather kurwana na we.

” Floyd Mayweather, niba ushaka umurwano wa nyawo, ngwino turwane. Niba ushaka aho kugaragariza ibintu byawe, mugenzi wanjye, inshuti yanye, Jack Ma azabigufashamo.”

Jack Ma na we yavuze ko yiteguye.

” Nditeguye. Igihe icyo ari cyo cyose, aho ari ho hose, ikipe ya Manny iriteguye.”

Manny Pacquiao yakomeje avuga ko hamwe na Jack Ma, bagize ikipe ya “The Real Manny Team”

Mu kwezi gushize ni bwo Jack Ma washinze ikigo Alibaba mu 1999, ubu kikaba kibarirwa mu gaciro ka miliyari 460 z’amadolari, yavuye ku buyobozi bw’iki kigo gikora ubucuruzi bwo kuri Internet, avuga ko agiye kwiyegurira ibikorwa bitandukanye birimo uburezi umwuga akunda cyane.

Jack Ma azwiho kuba umukunzi w’imikino njyarugamba, aho yanagaragaye muri imwe muri filimi zakinwe na Jet Li.

Manny Pacquiao. aherutse gutsindwa na Floyd Mayweather mu mukino utari woroshye wari wahuruje isi yose wabereye mu mujyi wa Las Vegas muri Amerika, wiswe umukino w’ikinyejana.

Manny Pacquiao na Jack Ma basabye Mayweather ko bahurira mu mukino w’iteramakofe
Jack Ma na we yavuze ko yiteguye.
Manny Pacquiao avuga ko hamwe na Jack Ma, bagize ikipe ya “The Real Manny Team”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger