Amakuru ashushye

Mani Martin yongeye kwibasirwa bikomeye n’abafana bitewe n’ifoto yashyize hanze

Umuhanzi Mani martin yongeye kwibasirwa n’abafana be bitewe n’ifoto yashyize hanze aho yagaragaye yicaye hagati mu macupa y’ inzoga atandukanye , abenshi baramushinja kwisuzuguza akifotoreza imbere y’ inzoga ya Nguvu abenshi bita ko iciriritse.

Iyi foto yateje impaka mu bantu bakurikira uyu musore uzwiho ubuhanga mu njyana Nyafurika, Mani Martin yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze iherekezwa n’amagambo avuga ko umuntu adakwiye kwita ku bavuga ko bamuzi kandi nta na kimwe cya kabiri bamuziho.

Yagize ati :” Ntukagirire impungenge umuntu uvuga ko akuzi kandi nyamara nta kimwe cya kabiri akuzi ho, ahubwo wowe ujye witondera ibyo wiyiziho kuko ni wowe wenyinye uba wiyizi kandi uzi nicyo wahindura mu buzima bwawe. Umunsi mwiza.”

Mani Martin akimara gushyira iyi foto kuri Instagram , abamukurikira batangiye kumwibasira mu bitekerezo  batangaga kuri iyi foto bamushinja kwifotoza ari hagati mu macupa y’inzoga , ngo ibi ntabwo byari bikwiye.

Umwe mu bamukurikira yagize ati: “Nibyo kabisa! Kandi umugayo uguna ugaya ugawa yigaramiye. Urwo ruhanya jya uruvuga uziga dore urucira mukaso rukica Nyoko.”

Undi yahise amusubiza: “Ubundi mwebwe umenya mufite ikibazo gikomeye , mujye kwa muganga naho ubundi Martin ntacyo amagambo yanyu yamuhinduraho!”

Hahise haza undi yisabira inzoga ati:”Nyihere ninywere muvandi,dore ko aho iyo nanyweye ari nguvu gusa , gusa ufite ifoto nziza komereza aho.”

Hakurikiyeho uyu wagize ati:”Wagiye muri Guma Guma ukatwemeza se niba wiyumva,  Umuntu w’umugabo nako umusore nkawe arifata akicara mu macupa nawe ur’icupa se tubimenye?!!!”, uyu yahise asubizwa ati :” Iyo ashyiraho n’ijerekani y’urwagwa ahubwo.”

Abantu bakomeje kugenda bagira ibyo bavuga kuri iyi foto nubwo ariko Mani Martin we  nta muntu numwe yari yasubiza, abafana be bamwe na bamwe  bari gusubiza bavuga ko  batakagombye gutuka uyu muhanzi ahubwo ko bakagombye kumva ko hari impamvu yamuteye kwifotoza gutya.

Si ubwa mbere Mani Martin agarutsweho ku ifoto , abantu bamuvuga nabi kuko hari n’indi yigeze gushyira kuri Instagram , icyo gihe yari yifotozanyije n’umukobwa asa n’umuri imbere y’unamye.

Iyi foto yateje impaka mu bantu

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger