AmakuruImikino

Manchester United yapfunyikiye impamba Barcelona yari yayisuye

Ikipe ya Manchester United yapfunyikiye ikipe ya FC Barcelona yari yayisuye impamba y’ibitego 2-1,iyisezerera rugikubita mu irushanwa rya Euroa League.

Manchester United yakoresheje imbaraga mu gice cya kabiri cy’umukino wo kwishyura yari yakiriyemo FC Barcelona,iyisezerera muri 1/32 cya Europa League.

Man United yari yanganyije ibitego 2-2 na FC Barcelona i Camp Nou,yagaragaje urwego rwo hejuru ubwo yabanzwaga igitego cyaturutse kuri penalite ariko mu gice cya kabiri ikacyishyura ndetse igatsinda ikagera muri 1/16 cy’irangiza cy’iri rushanwa.

Ibitego bya Man United byose byatsinzwe n’abanya Brazil, Fred na Antony mu gice cya kabiri.

Iyi nsinzi yasaga nkaho idashoboka kuko Barcelona yayoboye umukino hakiri ibifashijwemo n’igitego cya penaliti cya Robert Lewandowski ku munota wa 18 nyuma y’ikosa rya Bruno Fernandez kuri Alejandro Balde.

Ariko kuza mu kibuga kwa Antony asimbuye Wout Weghost byahinduye umukino kuko United yagendaga gake yaje kongera umuvuduko ishyira igitutu ku bwugarizi bwa FC Barcelona yakinnye idafite Gavi na Pedri igenderaho.

Ibi byatumye ku munota wa 47 Fred atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza yahawe na Fernandes hanyuma Antony ashyiramo icy’intsinzi ku munota wa 73 w’umukino.

Ikipe ya Erik Ten Hag ubu yerekeje i Wembley, aho igiye gushaka igikombe cyayo cya mbere kuva muri 2017,ihura na Newcastle ku mukino wanyuma w’igikombe cya Carabao Cup.

Kuri Barcelona, ​​n’ubwa mbere bakuwe mu marushanwa y’i Burayi batageze muri 1/16 kuva 1998-1999.

Niko gutsindwa kwa mbere FC Barcelona ihuye nako kuva mu Kwakira byahagaritse imikino 18 yari imaze idatsindwa.

Tombola ya 1/16 cy’irangiza cya Europa League iteganyijwe uyu munsi saa saba z’amanywa aho Man United na Arsenal ziri mu zitombora.

Arsenal ntabwo yatomborana na United muri iki cyiciro ahubwo irafata imwe hagati ya Leverkusen, Juventus, Sevilla, Sporting, Roma, Union Berlin cyangwa Shakhtar.

Ku rundi ruhande,Manchester United iratombora imwe muri Fenerbahce, Ferencvaros, Feyenoord, Freiburg, Real Betis, Real Sociedad na Union SG.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger