AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Manchester City itsinze Liverpool yisubiza igikombe cya Community Shield

Ikipe ya Manchester City yegukanye igikombe cya Community Shield ku ncuro yayo ya kabiri yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Liverpool kuri penaliti 5-4.

Mu busanzwe igikombe cya Community Shield gikinwa mbere gato y’uko shampiyona y’Abongereza itangira, kikaba gihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye icya FA Cup. Cyakora cyo kubera ko Manchester City ari yo yegukanye ibi bikombe byombi, byasabye ko ihura na Liverpool yabaye iya kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize.

Manchester City yihariye igice cya mbere cy’umukino, inakirangiza iri imbere n’igitego kimwe ku busa yatsindiwe na Raheem Sterling. Hari ku munota wa 11 w’umukino.

Igice cya kabiri cy’umukino cyihariwe cyane n’ikipe ya Liverpool, birangira inishyuye igitego yari yatsinzwe ibifashijwemo na Joel Matip ku munota wa 76 w’umukino. Ni nyuma y’uko ubwugarizi bwa Manchester City bwari bunaniwe gukuraho umupira wari uturutse kuri Coup-Franc yari itewe na Jordan Henderson.

Liverpool yishuye iki gitego, nyuma y’umupira wa Origi wagaruriwe mu murongo, ndetse n’umutambiko wari watewe na Virgil Van Dijk.

Raheem Sterling na we yari yagiye abona uburyo bwo gutsindira City igitego cya kabiri, gusa ntiyabubyaza umusaruro.

Nyuma yo kurangiza iminota 90 amakipe yombi anganya igitego 1-1, byabaye ngombwa ko hiyambazwa za penaliti maze Manchester City yinjiza eshanu kuri enye za Liverpool.

Penaliti imwe rukumbi ;Liverpool yahushije yaraswe na Georgino Wijnaldum wayiteye igakurwamo n’umuzamu Claudio Bravo.

Shampiyona y’Abongereza izatangira ku wa gatanu w’iki cyumweru Liverpool yakira Norwich i Anfield Road.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger