AmakuruImikino

Manasse Mutatu yafashije Rayon Sports kuva mu nzara za Etoile de l’Est

Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na mukeba wayo APR FC, yihimuye kuri Etoile de l’Est iyitsinda igitego 1-0.

Igitego cyo ku munota wa karindwi w’umukino cya Manasse Mutatu Mbedi cyari gihagije ngo Rayon Sports yegukane amanota atatu y’uyu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Hari ku ishoti riremereye uriya mukongomani yateye nyuma y’Umupira yari ahawe na Mitima Isaac.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Rayon Sports yahushije uburyo bwiza ku mupira wa Onana washyizwe muri koruneri na Musoni Yves.

Uyu Munya-Cameroun yagushijwe mu rubuga rw’amahina na Twagirayezu Fabien muri iyi minota ya nyuma isoza igice cya mbere ariko umusifuzi arabyirengagiza.

Étoile de l’Est yihariye igice cya kabiri, yabonye uburyo butandukanye ariko igorwa n’umunyezamu Bashunga Abouba mu gihe mu minota y’inyongera yashoboraga guhabwa penaliti ku mupira wakozwe na Mugisha François, ariko umusifuzi Muneza Vagne ntiyagira icyo abikoraho.

Niyonkuru Sadjat na Rharb Youssef bagerageje amashoti akomeye yashoboraga gufasha Rayon Sports kubona igitego cya kabiri, umunyezamu Musoni arokora izamu rya Étoile de l’Est.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 10 mu gihe Étoile de l’Est yagumanye amanota atatu.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ni wo Kiyovu Sports yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0, igira amanota 10.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger