Amakuru ashushyePolitiki

Majoro Mudaheranwa ushinjwa kurasa umusore amuziza kumuteretera umukobwa yakatiwe

Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare yategetse ko Majoro Godfrey Mudaheranwa afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma amukekaho ibyaha.

Uyu musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda araregwa kwica arashe ku bushake umwana w’imyaka 17 y’amavuko no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko. Uregwa ahakana ibyaha byombi.

Byibura iminota ibarirwa mu 10 ni yo Majoro Mudaheranwa yamaze ahagaze imbere y’inteko imuburanisha yumva icyemezo kimufatirwa ku ngingo y’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yari mu mpuzankano n’impeta bya gisirikare ahagaze wenyine imbere y’umucamanza . Yaba umwunganizi we ndetse n’uruhande rumurega ntibari mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranyeho uyu musirikare kwica arashe ku bushake umwana w’imyaka 17 y’amavuko amukekaho kumuterera umukobwa inda ndetse n’icyaha cyo gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.

Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare mu isesengura yakoze, mu ijwi ryihutaga cyane yavuze kuri buri cyaha. Yavuze ko kuba uregwa aburana ahakana ibyaha nyamara abandi bana babiri bari kumwe na nyakwigendera baramubonye uko yishwe arashwe ibyo biri mu bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Avuga ko kuba muganga yaremeje ko Gashayija yishwe arashwe na yo yaba indi mpamvu yatuma Majoro Mudaheranwa akekwaho icyaha. Yisunze ingingo z’amategeko umucamanza yibukije ko kuri iki cyaha ugihamijwe n’inkiko afungwa ubuzima bwe bwose.

Umucamanza yategetse ko Majoro Godfrey Mudaheranwa afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi muri gereza ya gisirikare ku Mulindi mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Urukiko kandi rwategetse ko tariki 18 Werurwe 2020, azaburanishirizwa mu Murenge wa Gitoki Akagari ka Nyamirama aho iki cyaha cyabereye.

Yategetse kandi ko urubanza ruzaburanishirizwa aho bikekwa ko icyaha cyabereye mu murenge wa Gitoki ku biro by’akagari ka Nyamirama mu karere ka Gatsibo. Rukazatangira kuburanishhwa ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa gatatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger