AmakuruAmakuru ashushye

Madagascar: Babiri bashatse kwivugana perezida Andry Rajoelina bisanga muri gereza

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yarokotse umugambi wo kumuhitana, ndetse abantu babiri mu bakekwaho uruhare muri icyo gikorwa batawe muri yombi.

Umushinjacyaha yavuze ko bafashwe mu iperereza ku mugambi wo guhungabanya umudendezo wa Leta, nk’uko AFP yabitangaje.

Umushinjacyaha yatangaje ko habonetse ibimenyetso ko Paul Rafanoharana ufite ubwenegihugu bwa Madagascar n’u Bufaransa hamwe n’Umufaransa Philippe François, bari bafite umugambi wo guhitana abayobozi bakuru mu nzego za politiki, barimo Perezida Rajoelina.

Ntabwo ariko hatangajwe byinshi ku bimenyetso byafashwe

Rajoelina ayobora Madagascar kuva mu 2019. Yanayoboye icyo gihugu mu nzibacyuho kuva mu 2009 kugeza mu 2014 magingo aya niwe warukiri ku butegetsi.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger