AmakuruPolitiki

M23 yirukankanye FARDC na FDLR baribayigabyeho igitero

Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, zagabye igitero cy’imbaturamugabo ku mutwe wa M23 kuri uyu wa 16 Kanama 2022 mu birindiro byawo biherereye mu gace ka Bweza gaherereye muri Gurupoma ya Tanda Teritwari ya Rutshuru zisubira inyuma kibuno mpa amaguru.

Isoko ya Rwandatribune dukesha iyi nkuru iri mu gace imirwano yabereyemo, ivuga ko nyuma yaho FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura bagabye igitero ku birindiro bya M23 abarwanyi b’uyu mutwe bayakijeho umuriro bakabasha gusubiza cyo gitero inyuma.

Ivuga ko ubu imirwano iri kubera mu gace ka Matebe mu birometero icyenda uvuye muri Rutshuru ku birindiro bya M23 biri mu gace ka Bweza ahatangiriye imirwano no mu gace ka Tenda mu birometero 12 uvuye muri site ya Rubare.

Iyi mirwano yatangiye kuva mu ma saa moya za mu gitondo, aho FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR na Mai Mai Nyatura baguye gitumo abarwanyi ba M23 ariko na bo bagerageza kwirwanaho ndetse babasha no kubasubiza inyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger