AmakuruPolitiki

M23 yemereye DRC kuyisubiza ikigo cya gisirikare gikomeye yayambuye

Abarwanyi ba M23 bemeje ko kuwa kane bazarekura ikigo cya gisirikare cya Rumangabo bakagishyikiriza ingabo z’akarere ka Africa y’iburasirazuba zoherejwe muri DR Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’inyeshyamba.

Itangazo ryasohowe n’umuvigizi w’uyu mutwe Lawrence Kanyuka, rivuga ko ibi bizakorwa mu “gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama nto ya Luanda” no gutanga umusanzu wabo “ku muhate w’akarere wo kubona amahoro muri RDC”.

Mu kwezi gushize, ubwo M23 yarekuraga agace ka Kibumba igisirikare cya DR Congo cyise iki gikorwa ’umutego’ no ’kwiyamamaza’.

Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo ni kimwe mu binini biri mu burasirazuba bwa DR Congo, giherereye muri teritwari ya Rutshuru ku ntera ya 45km mu majyaruguru ya Goma.

Iki kigo cya Rumangabo cyafashwe na M23 mu mirwano ikarishye yabaye mu Ukwakira(10) umwaka ushize.

Ibinyamakuru muri Congo biravuga ko inyeshyamba za M23 ubu zafashe ‘centre’ ya Nyamilima muri Rutshuru zisatira umujyi wa Ishasha uri ku mupaka wa DRC na Uganda.

M23 ivuga ko yamagana “ibitero by’ubutitsa” by’ingabo za leta ku birindiro byayo bitandukanye.

Ingabo za leta nazo zivuga ko M23 – zita umutwe w’iterabwoba ufashwa n’igisirikare cy’u Rwanda – ariyo itera ibirindiro byayo.

U Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa na Kinshasa ko rufasha M23.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger