AmakuruPolitiki

M23 yagose ikigo cya Rumangabo abarwanyi ba FDLR bakirinda bakizwa n’amaguru berekeza i Goma

Mu mirwano yatangijwe n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuwa Mbere tariki ya 1 Kanama 2022 i Bukima, muri Gurupoma ya Gisigari, M23 iravuga ko irimo kugenzura uduce twa Bukima, Kabaya na Kanombe twose.

Igitangazamakuru Goma 24 kibogamiye kuri M23 cyanditse ko kuva kuwa Mbere, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo(FDLR na Nyatura) bagabye ibiteroshuma ku birindiro byayo biri muri Bisoke na Karisimbi. Bakomeza bavuga ko ngo ibi bitero byari bigizwe n’abasirikare bake babisubije inyuma .

Bakimara gusubira inyuma, bivugwa ko FARDC na FDLR bahungiye i Bukima, M23 ikabasangayo naho ikahabirukana , mu mirwano yarangiye M23 irimo kugenzura Lokarite 3 za Bukima, Kabaya na Kanombe zose ziri muri Gurupoma ya Gisigari.

Ibi byatumye abarwanyi ba FDLR bari baturutse mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo batabona umwanya wo gusubirayo, ahubwo bahunga berekeza mu mujyi wa Goma.

Kugeza ubu M23 ngo yamaze kuzenguruka ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo gisanzwe kirindwa na FDLR/CRAP.

Twagerageje kuvugisha Umuvugizi w’igisirikare cya M23/ARC, Majoro Willy Ngoma ntitwabasha kumubona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger