AmakuruPolitiki

M23 na FRDC byongeye gukozanyaho ifata agace kitwa Sake

Umutwe w’abarwanyi ba M23 wari umaze iminsi utuje, wagaragaje ko wongeye gukozanyaho na DRCongo,mu mirwano ikomeye hagati yayo n’ingabo za Leta (FARDC) aho ubu uyu mutwe werekeje mu gace ka Sake.

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’ingabo za Leta ya Congo, ku wa mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022 yabereye mu gace ka Karenga na Karuli muri gurupema ya Rusayi, hagati ya Pariki ya Virunga na teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mutwe wagize uti “Nyuma yuko habayeho ibitero bya FARDC-FDLR-NYATURA, M23 wafashe umwanzuro wo kwerecyeza muri Sake.”

Uyu mutwe uvuga ko iki cyemezo gishingiye ku kuba Igisirikare cya Congo Kinshasa ndetse n’imitwe kiyambaje, bakomeje gushotora uyu mutwe bakaba batifuza guhagarika imirwano.

Uyu mutwe wakomeje ugira uti “M23 yamaze gufata imisozi ya Karale, Karuli, Kisimba mu bilometero umunani uvuye Kirolirwe.”

Ubutumwa bwa M23 buherekejwe n’amashusho y’urugamba yumvikanamo urufaya rw’amasasu agaragaza abasirikare b’uyu mutwe baryamiye amajanja basubizanya mu buryo bw’amasasu n’abariho babarasa.

Radiyo Okapi yatangaje ko umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’Amajyaruguru, Col Guillaume Njike Kaiko yavuze ko M23 yagerageje kwinjira mu birindiro bya FARDC biherereye muri ako gace, ariko isubizwa inyuma.

Col Guillaume Njike Kaiko yakomeje avuga ko Umutwe wa M23 wavuye muri Kibumba utagamije kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda, ko ahubwo wari ugamije gukaza ibirindiro byawo mu bindi bice biherereye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyirango, ndetse ko uri muri gahunda yo kugaba ibitero bikomeye muri Teritwari ya Masisi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger