AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Lionel Messi yasubijwe ku cyifuzo yatanze asaba ko Lewandowski yahabwa Ballon d’Or

Kugeza ubungubu impaka ziracyakomeza benshi bavuga ko Messi atari akwiriye guhabwa Ballon d’Or ya 2021 , abandi bavuga ko Robert Lewandowski atari akwiriye uyu mwaka ahubwo yari akwiye guhabwa Ballon d’Or yo muri 2020 nubwo  ikurwaho ryayo ryababaje abakunzi ba ruhago ku isi.

Nyuma y’ibyo ku wa mbere ubwo Lionel Andrés Messi,  yahabwaga Ballon d’or ya 2021 nibwo yafashe ijambo avuga ko Robert Lewandowski yari akwiye guhabwa Ballon d’or ya 2020 ndetse avuga ko France Football n’ubundi ikwiye kuzayimuha.

Uwitwa Pascal Ferré uyobora France Football itanga Ballon d’or yatangaje ko usibye ibitekerezo bya benshi bitazwi neza niba Lewandowski yari kuyitwara.

“Ibyo Messi yavuze byari byiza kandi byarimo ubwenge.Ndatekereza ko tutafata umwanzuro twihuse. Dukwiye kubitekerezaho ubundi igihe kimwe tukubaha amateka ya Ballon d’Or igendera ku matora.”

“Ntitwamenya neza niba Lewandowski yari gutwara Ballon d’Or mu mwaka ushize.Ntitwabimenya neza kuko nta matora yabayeho.Ariko mu by’ukuri Robert Lewandowski yari kuba afite amahirwe menshi yo kuyitwara.”

Bikomeje kuvugwa ko rero France Football n’ubundi yazategura amatora arebana na Ballon d’Or ya 2020,Robert Lewandowski akayihabwa mu gihe yaba atowe.

Hagati aho  mu birori bya Ballon d’or ya 2021 Robert Lewandowski yahawe igihembo nka rutahizamu mwiza w’umwaka.

Benshi mubakurikira umupira w’amaguru ku Isi  bavuga ko uyu munya-Poland ukinira Bayern Munich yo mubudage akomeje kwitwara neza muri iyi kipe ariko umwaka ushize nibwo yagaragazaga neza ko akwiye guhabwa Ballon d’or koko.

Pascal Ferré uyobora France Football itanga Ballon d’or yatangaje ko usibye ibitekerezo bya benshi bitazwi neza niba Lewandowski yari kuyitwara.
Mu birori bya Ballon d’or ya 2021 Robert Lewandowski yahawe igihembo nka rutahizamu mwiza w’umwaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger