AmakuruImikinoInkuru z'amahanga

Lionel Messi niwe mukinnyi uzajya ahembwa umushahara munini ku Isi

Amakuru dukesha ikinyamakuru the Express avuga ko Lionel Messu yemeje ko azagirana amasezerano n’ ikipe ya Al-Hilal yo muri Arabia Saudita yo kuzayikinira mu mwaka utaha w’ imikino.

Lionel Messi atangaje aya makuru nyuma y’ uko ku wa 2 Gicurasi 2023 binyuze ku rubuga rwa Twitter Umuyobozi wa Paris St Germain Fabrizio Romano yavuga ko ubuyobozi bw’ Ikipe buhagaritse Lionel Messi mu gihe k’ ibyumweru bibiri azira kujya muri Arabia Saudita atabiherewe uruhushya bityo bigatuma atitabira imyitozo.

Amasezerano ya Lionel Messi muri PSG agomba kurangirana n’ impera za Shampiyona y’ uyu mwaka. Mu masezerano Messi azasinyana na Al-Hilal azatuma ahembwa miliyoni 263 z’ Amapawundi ku mwaka bigahita bimushyira ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bahembwa umushahara munini mu mateka.

Bikaba biteganyijwe ko namara gusinya aya masezerano azaba agiye kongera gukina ahanganye na Christiano Ronaldo ukina muri Al Nassr iri ku mwanya wa Kabiri n’ amanota 56 mu gihe Al Hilal yo iri ku mwanya wa kane n’ amanota 49 muri shampiyona ya Arabia Saudita.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger