AmakuruImikino

Libron James yakoze ibitarakorwa n’undi mukinnyi muri NBA

Umwami w’inkangara LeBron James yabaye umukinnyi mbere watsinze amanota menshi kurusha abandi bakinnyi bakinnye muri shampiyona ya Basketball ya NBA kuva yabaho.

Ibi Lebron James yabikoze ubwo yatsindaga amanota 38 agaca kuri Kareem Abdul-Jabbar wari ufite aka gahigo kari kamaze imyaka 39.Ibi yabikoze mu mukino ikipe ye ya LA Lakers yatsinzwemo amanota 133-130 na Oklahoma City Thunder.

LeBron James yaje muri uyu mukino akeneye amanota 36 ngo akureho aka gahigo kamaze imyaka 39 gashyizweho na Kareem Abdul-Jabbar watsinze amanota 38,387.

Kareem, w’imyaka 75, wari uri ku kibuga ari mu bahise batambuka kumushimira.

Bwana Abdul-Jabbar yujuje ariya manota muri Mata 1984 ashyiraho ikinyuranyo ku bandi bakinnyi aho Micheal Jordan na Kobe Bryant bagerageje ariko ntibabigereho.

Lebron ukunze kwiyita “King James” yakoze aya mateka hasigaye amasegonda 10.9 ngo agace ka 3 karangire byatumye isi yose iririmba uyu mwami wa NBA.

Nyuma yo gutsinda aya manota yatumye akora agahigo,James yagiye hanze amanitse amaboko,hanyuma bagenzi be baramusanga cyo kimwe n’abahungu be
Bronny na Bryce,n’umugore we, Savannah.

Uyu mukino wahise uhagarara gato kugira ngo uyu mukinnyi ahabwe icyubahiro akwiriye.

Komiseri wa NBA,Adam Silver yafashe mikoro ashima James ari kumwe na Abdul-Jabbar,nawe wavuze amagambo yo gutaka uyu munyabigwi.

James akimara gukora amateka yagize ati “Ndashaka gushimira icyizere cya Lakers,muri abantu beza.Kuba ndi imbere y’umunyabigwi Kareem bisobanuye byinshi kuri njye,binteye guca bugufi.Mumbabarire muhe amashyi kapiteni.

Ku mugore wanjye,umukobwa wanjye,abahungu banjye babiri,inshuti zanjye,abahungu banjye,umuryango wanjye,mama.Umuntu wese wagize uruhare muri uru rugendo hamwe nanjye muri iyi myaka isaga 20 ihise.Ndashaka kubashimira cyane kuko sinari kuba njyewe iyo mutabaho.”

Ibyamamare nka Rihanna, Drake, Kendrick Lamar, Snopp Dogg,batanze ubutumwa bwo gushima James muri videwo zitandukanye.

Urugendo rwa James rwatangiye mu myaka 20 ishize ubwo muri 2003, yatoranywaga kuza muri NBA [draft] n’ikipe ya Cleveland Cavaliers.

Muri 2004 yatowe nk’umukinnyi mushya muri NBA mwiza kurusha abandi [2004 Rookie of the Year], hanyuma atoranywa nk’umukinnyi wahize abandi [MVP] muri 2009 na 2010 mu myaka 7 yamaze muri Cavs.

Muri 2010,yavuye muri Cavs kubera ko yananiwe kwegukana shampiyona yerekeza muri Miami Heat ari naho yatwariye shampiyona ya mbere muri 2012 na 2013.Iyo myaka yombi yabaye umukinnyi wahize abandi yaba mu mwaka wose no ku mikino ya nyuma [MVP and Finals MVP awards].

Muri 2014 yasubiye muri Cavs hanyuma muri 2016 batwara shampiyona y’amateka batsinze Golden State Warriors,yari yabanje kubatsinda imikino 3-1 hanyuma baraza batsinda 4-3.Iyi Cavs yatwaye igikombe cya NBA nyuma y’imyaka 52 itakizi.

Muri 2018 yavuye muri Cavs ahita yerekeza mu ikipe y’ibigwi muri NBA ya Los Angeles Lakers akirimo kugeza ubu.

Muri 2020 yatwaye shampiyona ya NBA ku nshuro ya 4 ari kumwe na LA Lakers hanyuma anaba umukinnyi wa Basketball ugikina wujuje umutungo wa Miliyari y’amadolari.

LeBron kandi yatwaye imidari Olempike ibiri ya zahabu ari kumwe n’ikipe ya Amerika.

James amaze gukina imikino 1410 muri NBA muri iyi myaka ayimazemo aho yatsinze amanota 38,390.Aya manota arakomeza kwiyongera kuko shampiyona ikomeje.

NBA ivuga ko icyamamare muri Basketball Magic Johnson, nawe wari uri ku kibuga, yagize ati: “Sinigeze ntekereza ko hari umuntu uzaca umuhigo wa Kareem.”

Kareem Abdul-Jabbar, nawe yaciye uyu muhigo akina mu ikipe ya Los Angeles Lakers, hari mu 1984.

Abdul-Jabbar yakinnye imyaka 20 muri NBA muri Milwaukee Bucks na Lakers, atwara ibikombe bitandatu.

LeBron James ageze kuri ibi nyuma y’imyaka 19 akina muri NBA aho kuri buri mukino atsinda ikigereranyo cy’amanota 25 kuva muri season ya 2003-2004.

Abakinnyi icyenda bakurikiye Lebron kuri urwo rutonde bose bahagaritse gukina ndetse bamwe, nka Kobe Bryant na Wilt Chamberlain, ntibakiriho.

Mu bakirimo gukina, umukinnyi uri hafi kuri urwo rutonde ni Kevin Durant wa 14 umaze gutsinda amanota yose hamwe 26,684 muri shampiyona ya NBA.

Abakinnyi batandukanye bo muri NBA nka James Harden, Ja Morant, Jason Tatum cyangwa Chris Paul bahise batangaza ubutumwa bwo gushima Lebron kuri uyu muhigo.

Nyuma yo guca umuhigo, abajijwe niba ariwe mukinnyi ukomeye w’ibihe byose muri NBA, James yagize ati: “Nzareka abandi bose bafate umwanzuro uwo uwe ari we, ariko ni ikiganiro gikomeye hose.

“Kubwanjye, ndifata nk’uruta undi wese wigeze akina uyu mukino. Ariko buri wese arifatira umwanzuro kuwo yemera.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger