Amakuru

Leta y’u Rwanda yafunguriye amarembo abifuza kuba abarimu guhera mu mwaka utaha w’amashuri-Inkuru irambuye

Abarimu basaga ibihimbi icyenda bagiye gushyirwa mu myanya yo kwigisha guhera mu mwaka utaha w’amashuri nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB).

REB yemeje ko abarimu ibihumbi 9,418, aribo bazinjizwa mu mwaka w’amashuri utaha nyuma yo gukora neza ibizamini bazahabwa kugira binjizwe mu kazi ko kwigishamu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Mu bakenewe kwinjizwa mu nshingano guhera mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha, harimo n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri, bose hamwe bakaba ari abazashyirwa mu bigo by’amashuri bisaga 650 biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB Mugenzi N. Leon, yavuze ko abo barimu bazoherezwa mu turere dutandukanye duherereyemo ibigo by’amashuri byagaragaje ko bifite ibyuho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, yagize ati: “Buri karere kagaragaje ibyuho gafite mu mashuri, bityo tuzohereza abo barimu mu bigo by’amashuri byabasabye. Uturere twari twasabye abarimu 14,120 barimo n’abayobozi, ariko ingengo y’imari dufite itwemerera kwinjiza mu kazi abarimu 9,418.”

Yongeyeho ko icyuho ahanini cyatewe n’abarimu bagiye basezera akazi babonye andi mahirwe y’imirimo, abajya mu kiruhuko cy’izabukuru, abagiye birukanwa bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse n’abahuye n’ibibazo by’uburwayi bituma batabasha gukomeza kwigisha.

Gahunda yo kwinjiza abarimu bashya mu kazi yitezweho kandi kuziba icyuho cy’abarimu bakenewe mu byumba by’amashuri bishya byubatswe guhera mu mwaka wa 2020 hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya umubare w’abanyeshuri ku mwarimu kugira ngo ajye yoroherwa no gukurikirana imyigire ya buri wese umunsi ku wundi.

Mugenzi yemeza ko mu gihe cya vuba hatangira gahunda yo gushakisha no kwemeza abo barimu binyuze mu gukoresha ibizamini, bityo abazatsinda bagahita boherezwa mu mashuri azaborohera bitewe n’aho baherereye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger